<img height="1" width="1" _____="_______:____" src="https://www.facebook.com/tr?id=172114339891054&amp;ev=PageView&amp;noscript=1">


Home > Amakuru > ubuhamya

ubuhamya

Amateka ya Nyakwigendera Pastor Kayihura Jacques

Benshi bamumenye nk’intwari, hari n’abamuvuga batamuzi ahubwo barumvise ibigwi n’ubunyangamugayo byamuranze. Uyu mugabo yakoze ivugabutumwa mu gihugu ndetse anaba imbarutso yo kuvuka kwa paruwasi zitari nke ndetse no kurera abakozi b’Imana batandukanye.

Byinshi yibukirwaho ni ukwanga guha ikaze buri muntu wese watukisha itorero ry’Imana ndetse na ba rusahurira mu nduru.

Nyakwigendera asize umuryango mugari kandi imirimo yakoze irivugira
Nyakwigendera Pastor Kayihura Jacques yabaye intangarugero muri ADEPR

Yavutse mu 1935 mu Karere ka Gicumbi

Mu 1944 mu gihe cy’inzara ya Ruzagayura umuryango we wasuhukiye I Masisi (Congo) ari naho yigiye amashuri abanza n’ayisumbuye

Mu 1946 nibwo yakijijwe afite imyaka 11 akizwa kubera imbuto za se wamubanjirije gukizwa

Mu 1950 nibwo yiyumvisemo umuhamagaro wo kuvuga ubutumwa bwiza

Mu 1953 yagize ishyaka ryinshi akigisha abantu cyane cyane urubyiruko gusoma, kubara no kwandika ariko nako yabikoraga anababwiriza ubutumwa bwiza

Mu 1958 nibwo yashatse umugore, babyaranye abana 11 (ubu 2 muri bo ntibakiriho)

Muri uwo mwaka ni nabwo yinjiye muri Mission Libre Sedoise aho bavugaga ubutumwa mu isoko munsi y’umuvumu wari uhari abantu babita abasazi banabarwanya cyane, ariko barihanganye kugeze babonye ikibanza aho bahubaka urusengero n’amashuri.

Mu 1960 yabaye umukuru w’itorero

Mu i965 yinjiye mu ishuli rya Bibiliya abifatanya no kwigisha urubyiruko kwandika, gusoma no kubara aho yigagaga ishuli mu gitondo hanyuma nyuma ya sasita agakora uwo murimo wo kwigisha.