Menya ikirere ukwiriye kurwaniramo Menya ikirere ukwiriye kurwaniramo

Yanditswe kuya 6-09-2016 na Emmanuel

IKIZU ntikirwanira n’inzoka ku butaka. Ahubwo ikizu giterura inzoka kikayihindurira ikibuga kikayijyana mu kirere, kikayigurukana. inzoka itakaza imbaraga, ubushobozi ndetse ubugenge n’amayeri yayo ahambaye byose biba impfabusa.

Ku butaka inzoka ntihangarwa, iteye ubwoba, igira ubwenge kandi ntihusha intego. Mu kirere ntacyo yakora, nta mbaraga kandi iba yugarijwe.

Abana b’Imana (abizeye Kristo Yesu) ntibarwanira mw’isi, intambara zanyu muzishyire mw’isi y’umwuka niho imbaraga zanyu zizagaragarira ni naho imivumo yose muyitsindira. Niba ufite ikibazo ntukarwanire mu bwami bw’isi (mu mubiri) ahubwo nk’uko IKIZU kibikora hindura ikibuga uguruke wigire mu kirere (mu mwuka), ujye mu zindi mbaraga. Aha niho ikibazo gitakaza ubukana ukakinesha mu buryo bworoshye nk’uko IKIZU kinesha inzoka.

Upfukame usenge, uramye Uwiteka. Aha niho ubutsinzi bwawe bubonekera. Mu by’ukuri ikiburiye mu masengesho nta ntahandi wagikura. Mu yandi magambo icyo uburiye ku Mana ntahandi wagikura. Nk’uko Paul yabivuze neza : Abefeso 6:12 Kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru.

Source : Social Media



ANDIKA ICYO UTEKEREZA


IBITEKEREZO

NUKURI TURWANDUA INTARA BURI MUNSI ARIKO NTISTINDWA RWOSE

30 septembre 2016

Gabriel

Amen riramfashije rwose

13 octobre 2016

MANISHIMWE GERARD


ADEPR Tweets











ADEPR Facebook