Tugere ikirenge mu cya Toma Tugere ikirenge mu cya Toma

Yanditswe kuya 3-08-2017 na Emmanuel

Ariko Toma umwe muri abo cumi na babiri witwaga Didumo, ntiyari kumwe na bo ubwo Yesu yazaga. 25 Ni cyo cyatumye abandi bigishwa bamubwira bati “Tubonye Umwami !” Na we arabasubiza ati “Nintabona inkovu z’imbereri mu biganza bye, sinshyire n’ikiganza cyanjye mu rubavu rwe sinzemera.” 26 Ni uko iminsi umunani ishize, abigishwa bongera guterana mu nzu nka mbere na Toma ari kumwe na bo. Yesu araza abahagarara hagati, kandi inzugi zari zigikinze arababwira ati “Amahoro abe muri mwe.” 27 Maze abwira Toma ati “Zana hano urutoki rwawe urebe ibiganxza byanjye, kandi uzane n’ikiganza cyawe ugishyire mu rubavu rwanjye, kandi we kuba utizera ahubwo ube uwizeye.” 28 “Toma aramusubiza ati “Mwami wanjye kandi Mana yanjye !” 29 Yesu aramusubiza ati “Wijejwe n’uko umbonye ? Hahirwa abizeye batambonye” Yohana 20:24-29.

Ubwo nari maze kuva mu Buhinde mbonye uburyo Toma yagize amateka akomeye kugeza n’ubu muri iki gihugu, nagize amatsiko niyemeza kumenya uwo Toma uwo yari we dukurikije Bibiliya, nifuza no kureba aho imbaraga ze zavaga. - Ian Johnson

Bigaragara neza mu mateka ko Toma yabaye mu Buhinde kuva mu wa 58 nyuma ya Yesu, kugeza igihe yapfiriye ahorwa Yesu mu wa 72. Bigaragara ko itorero riri mu majyepfo y’Ubuhinde ari we warishinze, kandi bivugwa ko yaba yarahambwe mu mujyi wa Madras ku rusengero rwa Mutagatifu Toma. Ni iki cyaba cyarateye Toma gusiga ibyo azi byose akagenda urugendo rurerure akarinda no kwicwa bamuhora Yesu ?

Abantu bamuzi nka Toma w’umuhakanyi, ariko ibyo yakoreye mu Buhinde bigaragaza ko atari ko yari ari. Nagize amahirwe yo kuzamuka umusozi yiciweho azira Kristo. Ni umusozi muremure, aho yakundaga kuzamuka agasenga, ndetse hari n’ubuvumo yiberagamo. Iyo witegereje neza usanga hatari ahantu heza ho gusengera, kuko hitegeye umurwa wose.

Muri iki gitondo ndashaka ko turebera hamwe mu buryo burambuye kamere y’Intumwa Toma nk’uko tumusanga mu byanditswe byera incuro 3. Mbese Toma yari umuntu utizera, cyangwa yari umukozi ? Incuro 3 tumusoma mu byandirtswe byera, tumubonaho ibikurikira :

- Yemeraga guhara ubugingo bwe
- Yakundaga kubaza ibibazo bikomeye
- Yakundaga kwemera ukuri

Toma yemeraga guhara ubugingo bwe (Yohana 11:1-16)
Dusoma ibya Toma ku ncuro ya mbere mu butumwa bwiza, aho Yesu yazuraga Lazaro. Reka dusome Yohana 11:1-16. Hariho umuntu wari urwaye witwaga Lazaro w’i Betaniya, ikirorero cy’iwabo wa Mariya na Marita mwene se. 2 Mariya uwo ni we wasizera Yesu amavuta ku birenge akayahanaguza umusatsi we, musaza w’uwo ni Lazaro wawundi wari urwaye. 3 Ni uko bashiki be batuma kuri Yesu bati “Databuja, uwom ukunda ararwaye.” 4 Yesu abyumvise aravuga ati “Iyo ndwara si iyo kumwica, ahubwo ni iyo guhimbarisha Imana no gutuma Umwana w’Imana ahimbazwa.” 5 Yesu yakundaga Marita na mwene se Lazaro. 6 Ni uko yumvise ko arwaye asibira kabiri aho yari ari.

7 Maze iyo minsi ishize abwira abigishwa be ati “Dusubire i Yudaya.” 8 Abigishwa baramubaza bati “Mwigisha, amambere Abayuda bashatse kuhaguterera amabuye none usubiyeyo ?” 9 Yesu arabasubiza ati “Mbega umunsi ntugira amasaha cumi n’abiri ? Ugenda ku manywa ntasitara kuko haba habona 10 ariko ugenda nijoro arasitara kuko haba hatabona.” 11 Avuze atyo aherako arababwira ati “Incuti yacu Lazaro irasinziriye, ariko ngiye kumukangura.” 12 Abigishwa baramubwira bati “Databuja, niba asinziriye azakira.” 13 Nyamara Yesu yavugaga iby’urupfu rwa Lazaro, ariko bo batekereza yuko avuze gusinzira kw’ibitotsi. 14 Yesu ni ko kuberurira ati “Lazaro yarapfuye. 15 Nanjye nezerewe ku bwanyu kuko ntari mpari, kugira ngo noneho mwizere. Nimuze tujye aho ari.” 16 Toma witwaga Didumo abwira abigishwa bagenzi be ati “Natwe tugende dupfane na we.”

Abigishwa bari bafite ukuri. Babwiraga Yesu bati “Sigaho icyo si cyo cyatuma ujya gupfira i Yudaya. Ntuzi yuko hariyo abantu bashaka kukwica !” Yesu akomeza kubabwira ati “Tugende.” Ikiganiro kiri ku murongo wa 11 n’uwa 12 kiratangaje. Yesu yavuze ko Lazaro asinziriye. Abigishwa be ni ko kumusubiza bati “Wimukangura !” Yesu rero yahise abasobanurira ati “Ntasinziriye ahubwo yarapfuye.” Umurongo wa 16 ni wo nshaka, uvuga uti “Natwe tugende dupfane na we.”

Toma dukunze kwita ‘Toma utemera’ yavuze ashize amanga ati “Yesu, ndagukurikira n’ubwo byaba ngombwa ko mpfirayo.” Mbese ibi biratwigisha iki ? Mbere ya byose, Toma ntiyari umuntu utemera ahubwo yashakaga ibintu bigiye ku murongo. Mu mutwe we yari yishyizemo ko najya i Yudaya azapfirayo.

Toma yemeye guhara ubugingo bwe akurikira Yesu.
Mbese nawe ufite uwo mutima ukunze wo gukurikira Yesu ?
Mbese ufite icyo cyifuzo cyo gukurikira Yesu ?
Mbese ufite uko gushira amanga mu gukurikira Yesu ?

Ubwo nari mu Buhinde naratangaye kuko nahuye n’amarangamutima ateye atya : Mwene Data twari kumwe dukorana umurimo ntiyashakaga kujya mu gace kari mu maboko y’Abakomunisiti (communist), bari bamaze iminsi bica abantu babahora Yesu. Byari bikomeye kandi twashoboraga gufatwa tukicwa, ariko mu mutwe wanjye hajemo igitekerezo giteye gitya… Mbese nzubaha Kristo no mu rupfu, cyangwa nzahitamo gukiza ubugingo bwanjye ?

Twarinjiye, Imana iraturinda. Imbuto zavuyemo ni imbaraga zitangaje n’ubuntu, kandi benshi barakijijwe barabohorwa. Toma aratubaza iki kibazo... Mbese twakwemera kumvira no mu rupfu ? We yemeye kumvira... Natwe tugomba kubyemera.

Yabashije kubaza ibibazo natwe twese twibaza (Yohana 14:1:6)
Toma tumusanga no muri Yohana 14:5. Dusome.

Yohana 14:1-6 “Ntimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana najye munyizere. 2 Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi : iyaba adahari mba mbabwiye, kuko ngiye kubategurira ahanyu. 3 Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo. 4 Kandi aho njya inzira murayizi.” 5 Toma aramubwira ati “Databuja, ntituzi aho ujya, inzira twayibwirwa n’iki ?” 6 Yesu aramubwira ati “Ni jye nzira n’ukuri n’ubugingo : nta we ujya kwa Data ntamujyanye.”

Yesu amaze gukomeza abigishwa. Reka tuvugishe ukuri, nawe ari nkawe wumvise ibi ubwa mbere byagutera urujijo. Ndimo gutekereza abigishwa bakikije Yesu, bazunguza imitwe nk’abasobanukiwe ibyo arimo kubabwira. Buri gihe iyo ndimo kubwiriza mpura n’izi ngero, ukabona umuntu aramwenyura akazunguza umutwe nyamara adasobanukiwe ibyo uvuga.

Toma yamanitse urutoki aravuga ati “databuja, sinsobanukiwe ibyo uvuga. Mfasha kubisobanukirwa.” Umenye ko Yesu atigeze acyaha Toma cyangwa se ngo amuseke ku bw’ikibazo yari amubajije abikuye ku mutima. Yesu yakundaga gusubiza aciye kure. Ikibazo Toma yabajije n’abigishwa bagenzi be bari bagifite, kandi ndahamya ko bavuze bati “Toma, urakoze kuba ubajije iki kibazo.”

Ibi biratwigisha iki ? Kimwe mu makosa akomeye twigishijwe ni uko kubaza ari bibi. Kubaza ikibazo cyumvikana si icyaha. Gushaka gusobanukirwa neza ibyo urimo si icyaha. Hariho ibintu tuba tudasobanukiwe. Ujye ubaza ibibazo, ugenzure umenye iyo ibintu byerekeza.

Ubwo nari mu ivugabutumawa i Goa, natekereje ko nayobye. Nari nahamirije abantu mpereye cyane, ariko sinabasha kubona urusengero. “Mwami, sinumva icyatumye unzana hano !” Ubwo nahise nurira imodoka ngo ndangize ingendo zose nagombaga gukora… mara amasaha 13 mu modoka nta guhagarara. Nanyuraga ku makorosi n’imisozi, ariko simbashe kubibonesha amaso. “Mwami, kuki !” Igisubizo cyari gihari. Jyewe na bagenzi banjye twari twahawe ibyicaro inyuma y’abantu Imana yari yateguye ngo tubabwirize. Haje kuvamo imbuto nziza ! Ibaze iyo ntaza kuba nabajije Imana iby’urwo rugendo… Byari byoroshye ko mva muri iyo modoka nkajya muri gari ya moshi, ariko Yesu yashakaga ko ari yo ngendamo.

Toma yakundaga kwemera ukuri (Yohana 20:24-29)
Sinshidikanya ko mwese mwibuka inkuru za Toma washidikanyaga twasomye dutangira. Abantu banenze Toma, ariko tugomba kubanza kumenya icyabimuteye.

Icya mbere abigishwa bazi ni uko Mariya yasabye Yesu kujya iwabo. Nta wo mu bigishwa wigeze yemerera Yesu kujyayo, iyo baza kubyemera ntibari kujya mu cyumba ngo bikingirane kubera ubwoba. Ariko ubwo bari aho mu cyumba, Toma ntiyari hamwe na bo. Toma yari he ? Bibiliya ntihasobanura. Toma ntiyigeze apfa kwemera ibyo bagenzi be b’abigishwa bavugaga. Yashakaga kumenya niba byose ari ko byagenze. Ni cyo cyatumye Yesu agaruka akamwiyereka. Toma ni umwe mu bantu basuzugurwa muri Bibiliya. “Mwami wanjye kandi Mana yanjye !”

a) Aya magambo aratangaje, kuko ntibisanzwe ko Umuyuda avuga bene ibi.
b) Kwita umuntu uti “Mwami wanjye kandi Mana yanjye !” byashoboraga gufatwa nk’ubutukanyi ndetse ukabizira byo gupfa.

Toma yagiraga umuhati. Iyi nkuru iratwigisha iki ? Icya mbere, gushidikanya si icyaha. Iyo biza kuba icyaha, Yesu yari kubaza Toma ati “Kuki uncumuraho ?” Ariko nta byo yigeze avuga. Twese dushidikanya hato na hato. Icyo ukwiriye kumenya hano, ni uko atashidikanyije Yesu ahubwo yashidikanyije bagenzi be b’abigishwa. Yesu amaze kumwiyereka yarizeye arabyemera.

Kwizera no gushidikanya biratandikanye. Kutizera ni uguhakana nkana, no kutumvira, no kugoma, no kurwanya ukuri, kandi abatizera bamaze gucirwaho iteka. Gushidikanya ni ikibazo cy’ukuri, ariko kutizera ni ukwanga kwemera igisubizo. Gushidikanya umuzuko ntibisanzwe. Ntibisanzwe ko abapfuye bazuka mu bapfuye. Iyo wanze kwemera ko ikintu kidasanzwe cyangwa igitangaza gishobora kubaho, uba uzibira ukuri. Ukuri ntigushobora gusobanura byose.

Toma yari yarabuze incuti ye Yesu, nyamara yari afite ibyiringiro byinshi. Ntibyoroshye kwizera by’ukuri mu gihe wugarijwe n’amaganya y’iyi si. Ibi bibaho iyo ubuze uwo wakundaga, iyo abana bashonje, iyo wirukanywe ku kazi cyangwa utandukanye n’uwo mwashakanye. Igitangaje ni uko akenshi dushidikanya ko Imana ishobora kudukorera igitangaza n’ubwo tuba tubyifuza.

Umwanditsi wa Zaburi hari aho yagaragazaga uburakari bukabije, akaririmba gushidikanya kwe n’ibyamuciye intege. Nyamara amaherezo barashyiraga bakabona ko Imana ari Imana, ko ibitayeho kandi ko ibumva.

Ubwo nari muri mu Buhinde nahuye n’umugore utewe na dayimoni. Yari arangije kwiga Kaminuza, ariko atewe n’imbaraga z’abadayimoni ku buryo yari ageze aho kwiruka asakuza avuga ko ari marayika w’umucyo, yivugisha. Maze kumubona sinigeze nemeza ko ashobora gukira, ariko numvaga hari ibyiringiro.

Ariko Yesu yahise yigaragaza. Narasenze, ba badayimoni bamukubita hasi nanjye mbategeka kuvuga aho baturutse na bo ni ko kuhambwira. Nabirukanye ni ruto ni ruto mu izina rya Yesu, uwa nyuma agenda arira ataka. Umugore yasubiye kuba muzima, arabohoka, arahembuka asubira mu muryango we. Nongeye kumubona bukeye bw’aho yahindutse mwiza bitangaje. Tekereza iyo nza kuba narashidikanyije. Ariko nabashije guhanga amaso Yesu ngo ansubize nk’uko Toma yagenje.

Umwanzuro :

Ndizera ko nagenje neza kureka kwita Toma wa wundi ushidikanya. Toma ntaho yari ahuriye no gushidikanya, kuko yarangwaga n’ubushake. Yemeraga guhara ubugingo bwe ku bwa Yesu. Ku iherezo yapfuye ahowe Yesu. Yaranzwe no kubaza ibibazo bikomeye kandi by’ukuri. Ibyo bibazo yabajije byatumye arushaho kwizera. Yagiye mu yindi si mu byo kumenya Yesu. Yemeraga ukuri. Ku iherezo yagundiriye ukuri, ku buryo yashinze amatorero atabarika i Kerala n’i Tamil Nadu.

Ni uko rero nawe umere nka Toma, ujye ubaza Yesu ibibazo bikomeye. Ujye wemera gukurikira Yesu kugeza gupfa, wemere no kugundira ukuri mu gihe bibaye ngombwa !



ANDIKA ICYO UTEKEREZA


IBITEKEREZO


ADEPR Tweets











ADEPR Facebook