Terwa imbaraga n’ijambo ry’Imana maze wirebere.... Terwa imbaraga n’ijambo ry’Imana maze wirebere....

Yanditswe kuya 27-08-2016 na Emmanuel

Kuko natwe twabwiwe ubutumwa bwiza nka ba bandi, nyamara ijambo bumvise ntiryabagiriye umumaro kuko abaryumvise bataryakiranye umutima wizera (Abaheburayo 4:2).

Isezerano rya Kera ritubwira amateka y’ibitangaza bikomeye Imana yakoreye hagati y’abana ba Isirayeli mu butayu, nyamara bamaze imyaka mirongo ine bazenguruka mu butayu kugeza aho urubyaro rwose rugwayo.

Mu Baheburayo 4:2 hatubwira icyabaye :”…nyamara ijambo bumvise ntiryabagiriye umumaro kuko abaryumvise bataryakiranye umutima wizera.”

Nubwo bwose bari barumvise Ijambo ry’Imana bakanabona ibitangaza, banze gukorwaho cyangwa ngo bayoborwe na ryo. Bakemanze ukuri kw’Ijambo ry’Imana maze bituma ritagira umumaro mu buzima bwabo.

Luka 5 havuga ku nkuru ya Petero, wari umurobyi wabigize umwuga, ukuntu nyuma yo kugerageza kuroba ntagire icyo afata yatanze ubwato bwe kugira ngo Yesu abukoreshe yigisha imbaga y’abantu benshi bari bamukurikiye. Igihe Yesu yari arangije kwigisha, abwira Petero ngo yongere ajugunye inshundura ze imuhengeri arobe.

Ndashaka ko wumva neza igisubizo cya Petero : ”Databuja, twakesheje ijoro dukora cyane, nyamara ntacyo twafashe. Ariko kuko ubivuze reka nzijugunye.”

N’ubwo bwose amabwiriza ya Yesu yari atandukanye n’ibyo Petero yari azi neza kubera uburambe yari afite mu mwuga wo kuroba, imvugo ye igaragaza ko yasobanukiwe imbaraga n’ubushobozi bw’Ijambo. Reba na none igisubizo cye : “…Ariko kuko ubivuze…”

Umusaruro wavuye mu kwizera kwa Petero, ni uko bafashe ifi nyinshi cyane zenda guturitsa inshundura zabo, ku buryo bagombye guhamagara bagenzi babo ngo babafashe (Luka 5:6-7).

Ayo mafi yaje akinjira mu nshundura za Simoni Petero yari avuye mu ijambo ry’Umutware ari we Yesu. Ijambo ni iryo kwizerwa no kwiringirwa. Muri Luka 21:23, Yesu yaravuze ati “Ijuru n’isi bizashira : ariko amagambo yanjye ntazigera ashira.”

Ijambo ry’Imana ni ukuri kudasubirwaho, kandi ushobora kuritega amatwi, kurigwiza muri wowe no kuryumvira udashidikanya mu buzima bwawe rikaguhesha n’ibyo utatekerezaga kuzabona. Reka uyu munsi rikuyobore urishyire mu bikorwa.

Ntukigere ushidikanya cyangwa ngo uhinyure Ijambo ry’Imana, ryemere gusa kandi urigendereho uzabona ibidasanzwe.



ANDIKA ICYO UTEKEREZA


IBITEKEREZO


ADEPR Tweets











ADEPR Facebook