Abashumba ba ADEPR bamurikiwe DOVE Hotel Abashumba ba ADEPR bamurikiwe DOVE Hotel

Yanditswe kuya 27-08-2016 na Emmanuel

Abashumba b’Itorero rya ADEPR baturutse muri Paruwasi zose mu gihugu bagera kuri 600 basuye ibikorwa by’inyubako ya “Dove Hotel Kigali ” iri torero riri kubaka mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

“Dove Hotel Kigali’ ibura imirimo mike ikaba yuzuye neza, yari imaze imyaka icyenda yubakwa kuko umushinga wayo watangijwe mu 2007, ikaba imaze gutwara asaga miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyubakwa ry’iyi Hotel, ADEPR irikesha amaboko y’abayoboke bayo basabwaga gutanga imisanzu uko buri wese yifite, ibyo Umuvugizi wayo avuga ko byakozwe nta gahato.

Icyakora ngo hari n’inguzanyo ubuyobozi bwa ADEPR bwafashe ikaba igenda yishyura mu misanzu abakirisitu batanga.

Abashumba b’amatorero yose agize ADEPR bamurikiwe aho imirimo y’iyi nyubako igeze kuri uyu wa 18 Kanama 2016, bakaba babyishimiye.

Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Pasteur Sibomana Jean yashimye uruhare rw’abakirisitu muri iki gikorwa anavuga ko iyi hoteli izafasha abayoboke baryo ibintu byinshi ndetse ko ari ishema ry’itorero rya Pantekote mu Rwanda kuko yavuye mu maboko y’abayoboke.

Mu iyubakwa ry’iyi nzu havuzwe ibibazo byinshi birimo kubuza uburenganzira bamwe mu bayoboke kubera ko batatanze umusanzu basabwaga nk’amakorari akabuzwa gukora ibikorwa by’ivugabutumwa, ariko Pst. Sibomana yatangaje ko uko atari ukuri.

Yagize ati “Ibyo kuba hari amakorari yabuzwagwa kujya hanze gukora ibitaramo cyangwa ibiterane ntabwo aribyo kuko abatanze umusanzu wabo bawutangaga ku bushake nta gahato. Ibyo ni bya bindi by’abantu basebanya kuko nkanjye muri paruwasi mbamo twarangije gutanga umusanzu wacu ugera kuri miliyoni zirindwi muri Werurwe.”

Yakomeje agaragaza ko abayoboke ba ADEPR bagera kuri miliyoni ebyiri, badashobora kumva ibintu kimwe, ikaba ari yo mpamvu hari bamwe muri bo bagiye bavuga amakuru atari yo bagamije gusebya Itorero.

Muri iyi hoteli hari ibintu bitazemerwa ko bikorerwamo nko gucururizamo cyangwa kwinjirwamo n’indaya bitewe n’imyemerere yaryo nk’uko ubuyobozi bwa ADEPR bibitangaza.

Dove Hotel ifite ibyumba 72 birimo 12 by’abanyacyubahiro hamwe n’ibyumba bine bizajya biberamo inama birimo ikinini gishobora kwakira abantu ibihumbi bine n’ibishobora kwakira abava ku 100, kugera kuri 500.

Biteganyijwe ko iyi nyubako ari na yo izashyirwamo Radio na Televiziyo bya ADEPR nk’uko biri mu mishinga yayo.

Amafoto : https://www.flickr.com/photos/98287631@N05/albums/72157673026561835



ANDIKA ICYO UTEKEREZA


IBITEKEREZO


ADEPR Tweets











ADEPR Facebook