Hizihijwe isabukuru y’imyaka 75 y’Itorero ADEPR Hizihijwe isabukuru y’imyaka 75 y’Itorero ADEPR

Yanditswe kuya 14-03-2016 na Emmanuel

Mu butumwa yageneye Itorero rya Pentekote mu Rwanda,ADEPR, ubwo ryizihizaga isabukuru y’imyaka 75 rimaze rishinzwe mu Rwanda, leta yayishimiye uruhare rwayo mu bikorwa by’iterambere, birimo ibyo kwigisha abakuze gusoma kwandika no kubara, iby’ubuvuzi, gufasha abatishoboye n’ibindi.

Ivugabutumwa, kwigisha abakuze gusoma kwandika no kubara, gufasha abatishoboye, kubakira amacumbi imfubyi n’abacitse ku icumu, kubaka amashuri n’amavuriro hirya no hino mu gihugu n’ibindi bikorwa bitandukanye by’iterambere biri mu byo leta yashimiye Itorero rya Pentekote mu Rwanda, uyu munsi taiki 21 Ugushyingo 2015, ubwo ryizihizaga yubile y’imyaka 75 rimaze mu Rwanda.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis, yavuze ko iri torero ari umufatanyabikorwa mwiza wa Leta.

Yagize ati “Ndabashimira ku ruhare mwagize mu kubaka ibyumba by’amashuri ; mwagize uruhare mu bikorwa byo kwigisha gusoma kwandika no kubara, [...] mwagiye mukora amatsinda atandukanye y’ubukangurambaga mu gufasha abatishoboye.Leta y’ u Rwanda izakomeza gufatanya namwe no mu bindi bikorwa mwiyemeje byo guteza imbere abakirisitu n’Abanyarwanda muri rusange.”

Minisitiri Kaboneka yakomeje avuga ko ku bufatanye bwa Leta, amadini n’amatorero, ibimaze kugerwaho ari byinshi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ko igikenewe ari ukubisigasira.

ADEPR yasabwe kurangwa n’ivugabutumwa ry’imirimo

Minisitiri Kaboneka yakomeje agira ati “Ikindi tubasaba ni ukunga ubumwe. Mu 1994 nta wari uzi ko Abanyarwanda dushobora kongera kubana ngo twicarane dusengere hamwe, duheshe izina ry’Imana icyubahiro.

Ariko uyu munsi turicaranye nk’Abanyarwanda dusenga Imana yacu y’u Rwanda. Igikenewe ni uko ubukirisitu, butaba mu magambo, ahubwo bukagaragara no mu bikorwa.Ubutumwa mubwiriza bukera imbuto mu bikorwa bifatika, bihesha isura nziza igihugu cyacu, ariko binahesha icyubahiro Imana yacu.”

ADEPR ifite abayoboke muri buri kagari ...

Umuvugizi w’Itorero rya ADEPR mu Rwanda, Rev. Sibomana Jean, yashimiye abamisiyoneri bo muri Suede batangije iri Torero mu mwaka w’1940, n’abandi bose bagize uruhare mu ivugabutumwa, dore ko kuri ubu iri torero rigizwe n’abakirisitu basaga miliyoni 2, rikaba rifite abayoboke muri buri kagari, n’insengero zigera ku bihumbi 3119.

Yagize ati “Uko itorero ryagiye rikura mu ivugabutumwa ni na ko ryagiye rigira uruhare mu iterambere ry’igihugu muri rusange kuko itorero nyakuri ni iryita ku mibereho y’umwuka ndetse n’iyumubiri.”

Abayoboke ba ADEPR basabye Perezida Kagame gukomeza kuyobora u Rwanda

Rev. Sibomana yagize ati “Nyakubahwa mushyitsi mukuru ndagirango mbahe ubutumwa bw’aba bakirisitu bateraniye hano kuri sitade ndetse n’abandi batari aha ngaha, bifuza gukomeza kuyoborwa na Perezida wa Repubulika dufite, Paul Kagame.

Nk’abakiristu b’Itorero rya Pantekote mu Rwanda, twifatanyije n’abandi banyarwanda gukomeza gushyigikira ibikorwa byose by’ubuyobozi bwiza dufite.”

Rev. Sibomana yakomeje avuga ko kuri ubu iri torero rimaze kubaka amashuri y’incuke 102, amashuri abanza 158, amashuri yisumbuye 58 ndetse n’ibigo by’ubumenyingiro7 ndetse na kaminuza ya Tewolojiya.

ADEPR imaze kubakira abacitse ku icumu hamwe n’abana b’imfubyi amazu asaga 600 hirya no hino mu gihugu.

Iri torero kandi rfite ibitaro n’ibigo nderabuzima mu bice bitandukanye by’igihugu, ibi byose bikaba byarahaye akazi umubare utari muto w’Abanyarwanda.

Rev. Sibomanayongeyeho ko bamaze kwigisha abakuze gusoma kwandika no kubara basaga ibihumbi 600, ibi bikaba byarahesheje iri torero ibihembo 2 ku rwego mpuzamahanga.

Itorero rya Pentekote mu Rwanda ryatangiye mu mwaka wa 1940, rikaba ryujuje imyaka 75 rikorera mu gihugu. Kuri uyu munsi, abaturutse imihanda yose bari buzuye muri stade Amahoro barimo abaturutse mu gihugu no hanze yacyo bari bifatanyije n’abayoboke baryo kwizihiza iyi yubile.

Kanda hano urebe amafoto menshi : https://www.flickr.com/photos/98287631@N05/ ?



ANDIKA ICYO UTEKEREZA


IBITEKEREZO


ADEPR Tweets











ADEPR Facebook