Amateka y’uko Umwuka Wera yamanukiye bwa mbere mu Bigutu - Yubile Amateka y’uko Umwuka Wera yamanukiye bwa mbere mu Bigutu - Yubile

Yanditswe kuya 16-11-2015 na Emmanuel

Ibanga itorero rya pentekote rishingiyeho ryahishuriwe bwa mbere mu bigutu. Ibanga rikomeye ryatumye umurimo w’Imana ukomezwa ukagera mu bice byose by’u Rwanda ni “Imbaraga z’Umwuka Wera”. Muri Paruwasi ya Bigutu niho abakristo ba mbere baherewe Umwuka Wera.

Icyo gitangaza cyasohoye mu mwaka wa 1948. Mbere y’umwaka wa 1948 Abanyarwanda bumvaga Umwuka wera mu magambo. Bake cyane bari bazi gusoma kandi bari bamaze kuba abakristo nibo bashoboraga kubisoma mu bitabo, cyane cyane muri Biblia. Ibyo kubatizwa mu Mwuka Wera babyumvaga nk’inkuru zaba zarabayeho mu gihe cy’intumwa gusa, kuko bari batarigera babona umuntu wabatijwe mu Mwuka Wera.

Mu kwezi Kwakira mu mwaka wa 1948, nibwo Umwuka Wera yamanukiye bwa mbere mu Bigutu . Hari ku cyumweru inyigisho zihumuje, ubwo abagabo batatu basigaraga ku rusengero ngo bakomeze kuganira ku murimo w’Imana. Abo ni Kapitura Gabriel, Niyitegeka Phillipe na Karuhije Bernard bari kuganira ku murimo w’Imana .

Ikibazo nyamukuru cyari kibagoye ari nacyo bifuzaga gufatira ingamba z’ibibazo byari byugarije umurimo w’Imana. Aho bari bari baraganira ndetse bafata n’akanya ko gusenga. Bagisenga mu mwanya muto bumva ibintu birahindutse, Imana ikingura imiryango y’ijuru, Umwuka Wera amanukira buri wese batangira kuvuga indimi zinyuranye. Indimi zumvikanye icyo gihe hari harimo : Ikilatini, igisuweduwa, icyongereza, igifaransa n’izindi.

Bidatinze, inkuru yahise igera ku bamisiyoneri b’abanyasuwede babaga i Gihundwe nabo bihutira kujya kureba ibyabaye mu Bigutu. Bahageze indirimbo zishorewe n’Umwuka Wera ziraririmbwa, bagiye gusenga byo biba akarusho ; biba nk’ibya cya gihe Intumwa ziri i Yerusalemu abantu bumva bari kuvuga indimi z’iwabo, niko n’abanyasuwede bumvaga Abanyabigutu bari kuvuga mu ndimi basanzwe bazi kandi bumva. Abanyabigutu batangira kubwira abanyasuwede imibereho yabo muri Kristo Yesu, nuko batagomba gutezuka gukorera Imana yabo yabahamagaye.

Bajya gusenga ntabwo icyifuzo cyari icyo gusaba Umwuka Wera ahubwo Imana yabikoze ku bw’ubuntu bwayo, kandi ibonye ko bibakwiriye kugira ngo bashire amanga, bavuge ukuri bashikamye. Kubw’ibyo Imana ni iyo gushimwa kandi ihimbarizwe ubuntu bwayo butagira akagero yagiriye abanyabigutu.

Bamwe mu bumvaga bavuga mu ndimi nshya baravuze bati “basaze” abandi bati “ni Yesu wavuguruye Itorero”. Uhereye uwo munsi ubutumwa bwarakwiriye bugera n’aho butari buzwi ; abantu barahaguruka baragenda bajya kuvuga ubutumwa haba mu majyaruguru, iburasirazuba, amajyepfo ndetse no mu bindi bice bitandukanye by’igihugu. Imana ishimwe kuko ubu ubutumwa bwageze hose izina rya Yesu riramamazwa ku bw’umuriro w’Umwuka Wera wacanywe uhereye mu Bigutu.

Uko ubutumwa bwiza bwagiye bukwirakwira ahantu henshi buturutse mu Bigutu

Igihe Umwuka Wera yamanukaga, mu barimu babiri bari baroherejwe n’Abamisiyoneri mu Bigutu, uwitwa MugananganzoAndré ntiyari ahari. Akimara kumvaibyabaye kuri bagenzi be nawe yahise yihutira gusubira mu Bigutu. Ahageze bamutekerereza uko byabagendekeye nawe bimutera inyota yo kubatizwa mu Mwuka Wera. Agitangira gusenga nawe abatizwa mu Mwuka Wera, ahita asubira iwabo i Shagasha ( ni hafi ya Gihundwe), atangira kwegeranya abantu ababwira ibyababaye, abatari bake barihana, nabo babatizwa mu Mwuka Wera.

Ndetse batangira guhabwa impano z’Umwuka nk’iyo gusengera abarwayi mu izina rya Yesu. Iyo mpano yo gusengera abarwayi mu izina rya Yesu bagakira yatumye abantu benshi bizera. Bagiraga bati : “Ese ko aba bantu twabitaga abasazi,byashoboka bite ko abasazi basengera umuntu agakira ?” Abandi nabo babavugiragaho bati “abahirika b’i Gihundwe bazanzamutse. Byarakomeje Imana ibana nabo kugeza ubwo aho i Shagasha haje kuba nk’ibitaro abantu benshi bajyanagamo abarwayi ngo basengerwe mu izina rya Yesu .Abumvaga ibitangaza biri kuhabera rero barahururaga nabo bakajya kuvoma kuri iyo soko y’Umwuka Wera.

Uwitwa Kamoso Emile w’i Gashonga nawe yageze mu Bigutu, amaze kubatizwa mu Mwuka Wera ahita ahabwa impano y’ubuhanuzi no kwirukana abadayimoni. Iyo mirimo y’Umwuka Wera yakomeje gusakara hirya no hino kuko abumvaga ibyabaye mu Bigutu, bihutiraga kujya gusengerayo, bamara kubatizwa mu Mwuka Wera bakajya gukongeza uduce baturutsemo.Icyari kinejeje cyane nuko abazaga mu Bigutu bose Umwuka Wera yarabezaga, basubira mu midugudu y’iwabo Umwuka agakorana nabo. Ibyo rero byatumye Bigutu ihabwa amazina anyuranye muri icyo gihe bamwe bati : “ Ni mu Butayu, ni Yerusalemu, ni Siyoni , abandi bati :“Ni mu Bwimana.” Impamvu nuko uwahageraga wese yagiraga umugabane ahavanye.Ubwo kandi ntibyarekeyaho kuko abantu bahagurutse mu Bigutu batumwe n’Umwuka Wera bakajya mu bice bitandukanye by’iki gihugu.

Gahenga Jobna Karuhije Bernard bagiye i Butare, kandi nibo bavunnye umudugudu wa Gasave (Kigali).Uwo Karuhije Bernard yaje kandi kujya i Gisenyi na Ruhengeri. Niyitegeka Philippe ajya Nyakabwende, Kamoso Emile ajya Gashonga, afatanije na Gahenga Job, Hangari Joseph nawe ajya gufatanya na Niyiteka Philippe i Nyakabwende. Aba bavugabutumwa baje gukongeza abandi nabo mu myaka yakurikiye baje kujya mu byerekezo binyuranye gukora umurimo w’Imana.

Aha twavuga uwitwa Semuhungu Philippe waje kujya gutangiza umurimo ku Kibuye ahitwa Kiniha, ari nayo yaje kubyara amaparuwasi menshi yo muri Karongi ndetse ari nayo yabyaye Paruwasi ya Karengera ikomokwaho n’andi ma paruwasi menshi yo muri Nyamasheke. Hari Ntakazarumara Yohani waje kujya gutangiza umurimo muri Rukara ho mu cyahoze ari Kibungo, ubu ni mu Karere ka Kayonza. Gasana Justin wagiye gukora muri Maheresho (Nyamagabe) na Butare, Gabriel Bazerumuhana waje gukora umurimo i Kareba mu Karere ka Ruhango. Aba bose n’abandi tutarondoye ububyutse bwabasunikaga bufite inkomoko mu Bigutu kandi umurimo Imana yabakoresheje wakomeje kwaguka na bugingo n’ubu. Aho hose bagiye, Umwuka Wera yagiye akorana nabo imirimo ikomeye cyane.
Mu cyahoze ari Gisenyi

Ubutumwa bwiza bwageze ku Gisenyi (mu turere tw’ubu twa Nyabihu, Ngororero n’igice cya Rutsiro)mu mwaka wa1954. Muri uyu mwaka, niho abamisiyoneri Linus Blomkvist n’umufasha we Madame Tora Blomkvist bageze mu cyahoze ari teritwari ya Gisenyi. Bari baturutse i Macumbi mu gace ka Walikale, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Bari bari kumwe n’Abanyarwanda babiri, ari bo Sebarinda Frederic na Ngeruka Alexandre babaga muri Kongo-Mbiligi. Aba bakozi b’Imana bari bafite umutwaro wo kugeza Ubutumwa Bwiza kuri bene wabo b’Abanyarwanda. Bakoraga umurimo wo gusemurira abamisiyoneri. Misiyoneri Ruth Larsson yaje abasanga ku Gisenyi mu Kuboza 1954. Bageze ku Gisenyi, abo bamisiyoneri bahuye n’ ikibazo gikomeye cyo kubura aho gucumbika ; Amazu yakodeshwaga mu mugi wa Gisenyi yari make cyane icyo gihe, bituma Ruth Larsson ajya gushakira icumbi i Goma, Icyakora Linus we inzu yabashije kuyibona i Gisenyi. .

Madamazela Ruth Larsson yagombaga gukora ingendo za buri munsi hagati ya Gisenyi na Goma. Gahunda yo kujya gucumbika i Goma yari mu mugambi w’Imana, kuko yahamenyaniye n’ umugabo w’Umubiligi wari ukize cyane. Umufasha w’uwo mugabo yategetse umukozi we wamutekeraga kujya ategurira Ruth amafunguro. Bityo, amafaranga yagombaga guhahisha ibimutunga yayazigamiraga umurimo w’Imana ku Gisenyi. Indi nzitizi bahuye nayo, ni ukubura ikibanza cyo gukoreramo .

Mbere yo gutangira umurimo w’Imana, abo bamisiyoneri bagombaga gushaka ikibanza cyo kubakamo urusengero n’andi mazu yo gukoreramo. Byabaye ngombwa ko Misiyoneri Gösta Permertz wari Umuvugizi w’umuryango wa “Misiyoni Yigenga y’Abasuweduwa” aza kuganira n’abayobozi b’inzego za Leta bayoboraga mu gace ka Gisenyi, abasaba ikibanza maze baragitanga. Hafi y’aho bagihawe hari inzu y’urunywero rw’inzoga (cabaret). Iyo nzu niyo abamisiyoneri babanje kugura maze barayivugurura, bayihindura ishuri bigishirizagamo abana mu mwaka wa 1955.

Babanje kandi gutinywa n’abaturage no guhura n’impfu zitunguranye. Ntabwo byoroheye abamisiyoneri kubwiriza ubutumwa bwiza mu mugi wa Gisenyi cyane cyane Linus Blomkvist wari ufite umuhamagaro wo kubwiriza. Iyo yajyaga kubwiriza yitwazaga udutabo duto two kwifashisha mu ivugabutumwa. Ariko kuko yari munini cyane kandi akomeye, igihe cyose yasohokaga agiye kubwiriza abantu barasakuzaga bakabwirana bati : “ Ni muhishe abana vuba wa mugabo urya abantu dore araje !” Ababyeyi bahitaga bafata abana babo bakinjira mu mazu, hanyuma bagakinga, agataha nta muntu n’umwe ashoboye kuvugisha. Hashize igihe kinini, Linus Blomkvist ataramenya impamvu abantu bamuhunga. Yaje gusobanukirwa uko ibintu byari bimeze, nuko akajya ajyana na Sebarinda Frederic, umunyarwanda wari warakiriye Yesu.

Mu mwaka wa 1956, byabaye ngombwa ko umuryango wa Linus Blomstvist ujya mu kiruhuko cy’izabukuru, maze usimburwa n’umuryango wa John Östroberg. Östroberg n’umufasha we Gudrum Östroberg, nibo bubatse amazu y’abamisiyoneri yo guturamo. Hashize igihe gito, umufasha wa John Östroberg , yaje kurwara umutwe nuko ahita yitaba Imana ku buryo butunguranye, apfa asize umwana w’uruhinja. Birumvikana ko imbaraga n’ishyaka yakoranaga umurimo w’Imana byagabanutse kubera ibi byago. Nyuma yaho, John Östroberg yaje gushakana na Emy Östroberg , nuko akomeza umurimo w’Imana atuje.

Abamisiyoneri Babwirije Ubutumwa Bwiza bivuye inyuma ; kandi bakoraga n’indi mirimo yo kwigisha abana no kuvura abarwayi bazaga babagana. Babanje kujya bakorera amateraniro munsi y’igiti kinini cyari hafi y’isoko rya Gisenyi. Icyo gihe, abantu babiri nibo bakiriye Yesu nk’umucunguzi wabo, bajya kubatirizwa mu mazi menshi i Macumbi muri Kongo-Mbiligi, ku munsi mukuru wa Noheli, kuko ari ho hari icyicaro gikuru. Abo bakristo ni Ruvugwa Antoine na Ruhingura Augustin, Nzamugurisuka Christine, Izabiliza Ayida, Uburiyemuye Evansi, na Nyiramashako Fride. Nyuma baje kujya bakorera amateraniro yo ku cyumweru muri ya nzu baguze,

Uko imyaka yagiye ihita, ni ko abakozi b’Imana barushagaho kwiyongera kandi bakagira n’umutwaro w’umurimo w’Imana. Ubutumwa bwiza bwasakaye mu gace ka Gihinga ari naho haje kuvuka Itorero rya Gihinga. Iryo torero ryabyaye andi matorero ya Buganamana, Mahembe, Kavumu, Kigamba, Rugamba, Gicaca, Kibanda na Rukanka. Akarere ka Bugoyi nako kasakajwemo Ubutumwa Bwiza, havuka amatorero ya Milindi, Kanama, Kinyanzovu, na Nyamyumba. Abavugabutumwa Imana yakoresheje umurimo aho hantu ni Sebashenyi Samuel, Sebuturu Amiel, Sebarinda Fredric, Kayihura Jacques, Kanyabitabo Ephraim, Buhumbano Paul, Bahinzoka Thomas, Ngeruka Alexandre, Twayigize Pierre, n’abandi. Ni muri icyo gihe aba bakurikira bakiriye Yesu : Mvuyekure Gabriel, Habineza Joseph, Mbuzukongira Gaspard, Mvuyekure Appolinaire, na Sebisusa Thomas. Bamwe muri bo babaye abakuru b’Itorero, boherezwa kubwiriza Ubutumwa Bwiza no hanze y’icyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi. Aho ni Kigali, Byumba, Kibungo.ANDIKA ICYO UTEKEREZA


IBITEKEREZO

Biteye emotions cyane kuburyo umuntu byanamutera kurira. wareba aya mateka warangiza ukabona ibirimo kuducikira hejuru ukumva uratekanye mu mutima ? cyeretse ufite ikibazo .

9 mars 2016

nkusi JMV


ADEPR TweetsADEPR Facebook