Ijambo ry’Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR - Yubile 75 Ijambo ry’Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR - Yubile 75

Yanditswe kuya 22-10-2015 na Emmanuel

Mu gihe turi kwizihiza iyi Yubile y’imyaka 75 itorero ryacu ADEPR ritangiye imirimo yayo mu Rwanda, Turashimira Imana cyane ku bw’ubushake bwayo bwatumye Itorero ryacu ryaguka rigakwira hose mu gihugu. Hari byinshi twishimira twagezeho kandi tunashimira ababigizemo uruhare bose mu nzego zitandukanye cyane cyane abamisiyoneri b’abanyesuwedi badufashije mu itangira ry’umurimo w’Imana mu Rwanda.

Ntibyari byoroshye mu ntangiriro zo kuvuka kw’Itorero kubera ibibazo bitandukanye byarimo ko Abamisiyoneri b’Abaseduwa bigishaga ubutumwa bwiza bahuraga n’ibibazo birimo kutumvikana n’abanyarwanda kubera ururimi, gukora ingendo ndende cyane n’amaguru, inzara ndetse n’ indwara ku buryo bamwe mu bamisiyoneri bagiye bahasiga ubuzima. Ibi nibyo bituma tudacika intege tugaharanira iteka ko umugambi wo gukwirakwiza ubutumwa bwiza mu Rwanda watangijwe n’abatubanjirije ukomeza gutera imbere.

Urugendo rw’imyaka 75 kuva Itorero ritangiye kugeza uyu munsi, ntago byari ibintu byoroshye. Ni byinshi byiza twagezeho ariko ingorane twahuye nazo ni nyinshi. Nibuka 1983 ubwo habaga inama yo guhuza Itorero rikaba rimwe mu Rwanda, rikagendera ku murongo umwe. Ntago byari urugamba rworoshye kuberako abantu bari bamenyereye gukorera mu bice bitandukanye kandi bagendera ku mirongo itandukanye. Ariko kubw’ubushake bw’Imana babashije guhuza bemeranya ku Itorero rimwe rikorera mu gihugu hose.

Nk’abandi Banyarwanda bose, Itorero ryacu naryo ryashegeshwe n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bamwe mu bakirisitu bacu barishwe, abandi barahunga ku buryo nyuma ya Jenoside ubuyobozi bwose bw’Itorero bwari bwarasenyutse kugeza aho mu nama y’ubuyobozi hari hasigaye umupasitori umwe witwa Kayihura Yakobo. Byaratugoye kwisuganya kuko bamwe bari barihaye ubuyobozi mu nzira zitari zo.

Nyuma y’ibyo byose twashyize imbaraga hamwe, dukorera hamwe kandi umusaruro wabivuyemo urashimishije. Ubu twubatse inzego zihamye kandi zikora neza. Umubare w’insengero, abakirisito ndetse n’ibindi bikorwa muri rusange byiyongera amanywa n’ijoro. Nkuko ahari abantu hatabura urunturuntu, hagiye humvikana amakimbirane mu nzego z’ubuyobozi bwacu kubera abantu bamwe na bamwe baba batishimire iterambere ry’Itorero bagashaka kuridindiza. Ariko ubu Itorero riri mu mahoro ibyo bibazo byarakemutse.

Ndashimira cyane abakirisitu bacu muri rusange n’abandi bafatanyabikorwa bacu barimo na Leta y’Ubwumwe bw’Abanyarwanda kuko ibikorwa byose by’iterambere tugeraho birimo kubaka amashuli, amavuriro, gufasha abatishoboye n’ibindi byose ntibikorwa n’umuntu umwe ahubwo ni urusobe rw’imbaraga zihurizwa hamwe ibikorwa byiza bikagerwaho.

Itorero ADEPR n’abakirisito baryo twifatanyije n’abanyarwanda muri rusange mu gihe twizihiza Yubile y’imyaka 75 itorero ryacu rimaze rikorera mu Rwanda.



ANDIKA ICYO UTEKEREZA


IBITEKEREZO


ADEPR Tweets











ADEPR Facebook