Urubyiruko rwa ADEPR rwashimiye Perezida Kagame rumuha n’intashyo Urubyiruko rwa ADEPR rwashimiye Perezida Kagame rumuha n’intashyo

Yanditswe kuya 9-07-2015 na Emmanuel

Urubyiruko rwa ADEPR ruturutse hirya no hino mu gihugu, ruteraniye mu Karere ka Muhanga mu mwiherero w’iminsi itanu, nyuma yo kuganirizwa ku mateka no ku cyerekezo cy’igihugu, rwashimiye Perezida Kagame Paul nk’inkingi ikomeye igihugu gikesha byose kimaze kugeraho, uru rubyiruko runatanga intashyo rubinyujije kuri Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Munyentwali Alphonse wari warusuye.

Muri uyu mwiherero wahereye kuwa kabiri kuwa 20 kugera kuwa Gatandatu 24 Mutarama 2015, hatanzwemo inyigisho zijyanye n’insanganyamatsiko igira iti "Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka Igihugu n’Itorero."

Abayobozi batandukanye baturutse hirya no hino mu nzego bwite za Leta, barimo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Rwamukwaya Olivier, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Munyentwari Alphonse, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Polisi y’u Rwanda SSP Urbain Mwiseneza, Major Bernard Niyomugabo waje ari intumwa ya Minisitiri w’Ingabo, Niyitegeka JMV waje ari intumwa ya Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge Masengesho Felix, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu n’ubumwe n’ubwiyunge Dr Habyalimana Jean Baptiste, Abayobozi bakuru ba ADEPR, n’abandi batandukanye nibo batanzemo ibiganiro.

Aba bose bahurizaga hamwe bagaragaza uruhare rwa Perezida Paul Kagame, wakuye u Rwanda mu icuraburindi rwari rwarashyizwemo n’ubuyobozi bubi bwariho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuvugizi wa ADEPR, Rev Sibomana Jean, yatangaje ko kuva Itorero ryatangira gukora mu mwaka w’1940 ari bwo bwa mbere habayeho guhuriza hamwe urubyiruko, ati "Mu myaka 75 ishize Itorero ritangiye gukora, ni ku nshuro ya mbere urubyiruko ruturutse mu gihugu hose ruri mu nzego zitandukanye rwahuriye hamwe mu mwiherero. Muri bo harimo abaturutse muri Paruwasi 367 ziri mu gihugu hose, harimo n’abayobozi b’urubyiruko ku rwego rw’Itorero ry’Akarere, abo ku rwego rw’Indembo (Intara), n’abo ku rwego rw’igihugu bose."

Hategekimana Leandre nk’umwe muri uru rubyiruko, n’akanyamuneza ubwo yari amaze kumva ibi biganiro yashimiye Perezida Kagame, ati "Ndashimira Leta ko yaduhaye umwanya ikabana natwe, turashimira umukuru w’igihugu kubwa Politike nziza afite n’ibikowa byinshi yagiye akorera abanyarwanda kugira ngo abantu batere imbere."

"Ikindi by’umwihariko nk’urubyiruko rwa ADEPR twasabaga ko nyakubahwa Guverineri yazamudusuhuriza akamuduhera intashyo, akamutubwirira ko tumushyigikiye. Turamushimira kubw’ineza n’ibikorwa byo kubohoza igihugu, ni intore iturangaje imbere." nk’uko Hategekimana yabitangaje.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Munyentwari Alphonse, yashimiye uru rubyiruko ruzirikana rugashimira Umukuru w’Igihugu kuko gushimira ari umuco ukwiriye by’umwihariko ku Banyarwanda, anaboneraho anenga abantu babaho badashima.

Munyentwari yakomeje ashimangira ko kuba umunyarwanda atashya Umukuru w’igihugu, byerekana ko Leta y’ubumwe iha agaciro Umuturage kandi ko Perezida Kagame aha agaciro Abanyarwanda aho anafata umwanya wihariye akaganira nabo binyuze ku mbuga nkoranyambaga harimo nka Twitter akunze gukoresha yakira ibitekerezo byabo hirya no hino aho bari.

Mu kiganiro yatanze, Guverineri yakomeje avuga ko Abakristo benshi bo ha mbere bakoze Jenoside, asaba uru ruyiruko kwirinda, ati "Mbere ya Jenoside, Imbuto z’ubutumwa bwiza zabibwaga mu mitima yangijwe n’ingengabiekerezo mbi ya Leta ari byo byavuyemo Jenoside. Ariko muri Leta y’ubumwe hari icyizere ko imbuto z’ijambo ry’Imana n’inyigisho za Leta zibibwa zizatanga umusaruro kuko zibibwa mu mirima myiza." Yasoje asaba urubyiruko kurinda ibyagezweho.

Kanda hano urebe amafoto : https://www.flickr.com/photos/98287631@N05/sets/72157650034212340



ANDIKA ICYO UTEKEREZA


IBITEKEREZO


ADEPR Tweets











ADEPR Facebook