Abakristo ba ADEPR bubatse amazu y’agaciro ka miliyoni 209 y’abatishoboye Abakristo ba ADEPR bubatse amazu y’agaciro ka miliyoni 209 y’abatishoboye

Yanditswe kuya 7-07-2015 na Emmanuel

Abakristo ba ADEPR bo mu Itorero ry’Akarere ka Gasabo bubakiye Abarokotse Jenoside yaorewe Abatutsi amazu 19 ari mu Murenge wa Gikomero, aho buri nzu ifite agaciro ka miliyoni 11.

Umutangabuhamya Jenoside yasize itwaye umugabo agasigarana umwana wari ufite ukwezi kumwe yasabiye umugisha abamwubakiye, ati "Ndanezerewe cyane, Imana yansekeje cyane, nasetse mu gihe cy’imyaka 21 ni ubwa mbere mbonye igitangaza nk’iki ngiki. Nabaye nk’umuntu ugeze i Yerusalemu. Kuba muri ariya mazu harimo iyanjye yo kubamo. Uwashyizeho ukuboko wese Imana imuhe umugisha."

Mu Ijambo ry’Imana ryigishijwe n’Umuvugizi Wungirije wa ADEPR, Rev. Rwagasana Thomas, yavuze ko abakristo ba ADEPR bari mu murongo, ati "Turi mu murongo, Umuhanuzi Yesaya yaravuze ngo igihe nikigera ukareba babandi badafite hepfo no haruguru, Imana iri mu ijuru nuyitabaza izagutabara. Imana iravuga ngo ibyo byose nubikora ukabishyira ku murongo, abambaye ubusa ukabambika, nanjye uzantabaza nkutabare."

Tumukunde Hope, Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imibereho Myiza, yemeje ko aya mazu akomeye, ati "Mu ivugabutumwa si ukuvuga ijambo ry’Imana gusa. Kubaka ku bufatanye n’Itorero ni ikintu gikomeye. Ndagira ngo nshimire Itorero rya ADEPR, Mu mujyi wa Kigali aya ni amazu meza akomeye."

Stephen Rwamurangwa nk’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo katanze ibibanza byo kubakamo aya mazu 19, yatangaje ko Akarere ayoboye kagiye kubagezaho ibigega n’imireko bizabafasha gukusanyiriza hamwe amazi y’imvura.

Nyuma yo gutanga ku mugaragaro aya mazu y’agaciro ka miliyoni 209 ku mpande zombi, Rev. Sibomana Jean, Umuvugizi wa ADEPR yanashyikirije ibyo kurya mu gihe cy’ukwezi kumwe aba baturage bahawe amazu hatarobanuwe amadini baturukamo, ati
"Abubakiwe n’imbaraga z’Abakristo bacu ku bufatanye n’Akarere ka Gasabo Kubahitamo ni inshingano z’Itorero. Tubasigiye inkunga ibatunga mu gihe cy’ukwezi irimo umuceli, matola baryamaho, amasafuriya, amatara bifashisha bamurika mu nzu, amabase, n’ibindi. N’ahandi hose mu rwego rw’Igihugu miliyoni zirenga 500 nizo zimaze gukoreshwa mu bikorwa nk’ibi bizamura abanyarwanda bashyirwa mu buzima buboneye."

ADEPR yanatangaje ko igiye ko kuhubaka ishuri ry’inshuke, hashyirwe n’urusengero babone aho bazajya baganirira n’Imana yashoboye kubazigama.



ANDIKA ICYO UTEKEREZA


IBITEKEREZO


ADEPR Tweets











ADEPR Facebook