AMATEGEKO AGENGA UMURYANGO “ITORERO RYA PENTEKOTE RYO MU RWANDA” MU NYITO ADEPR

Yanditswe kuya 29-06-2015 na Emmanuel

AMATEGEKO AGENGA UMURYANGO “ITORERO RYA PENTEKOTE RYO MU RWANDA” MU NYITO ADEPR

Abagize Inteko Rusange y’Umuryango ADEPR ;
Dushingiye ku Itegeko no 06/2012 ryo kuwa 17/02/2012 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku idini ;

Dusubiye ku mategeko agenga umuryango “Itorero rya Pantekote ryo mu Rwanda, mu nyito ADEPR, yemejwe ku italiki ya 28/01/2010 akemerwa n’Iteka rya Minisitiri nº 79/08.11 ryo kuwa 07/07/2010 ryemera ihindurwa ry’Amategeko agenga Umuryango « Association des Eglises de Pentecote du Rwanda » (ADEPR) ;
Dushingiye ku cyemezo cy’Inteko Rusange Idasanzwe yateraniye i Muhanga kuwa 18/10/2012 ;

Duteraniye mu Nama yacu yo kuwa 15 Gashyantare 2013 ;
Twemeje Amategeko Shingiro y’Umuryango ADEPR mu buryo bukurikira :

UMUTWE WA I : IZINA N’ICYICARO BY’UMURYANGO
Ingingo ya 1 : Ishingwa ry’Umuryango ADEPR n’Icyicaro cyawo
Hashinzwe Umuryango ushingiye ku idini witwa “"ITORERO RYA PENTEKOTE RYO MU RWANDA" mu nyito ADEPR. Icyicaro cyawo kiri i Kigali, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, Repubulika y’u Rwanda. Icyicaro gishobora kwimurirwa ahandi mu Gihugu byemejwe n’Inteko Rusange y’Umuryango.

UMUTWE WA II : INTEGO Z’UMURYANGO N’AHO UKORERA
Ingingo ya 2 : Intego z’Umuryango
Umuryango ugamije :
1. Kwamamaza Ubutumwa Bwiza bwa Yesu Kristo no kwigisha Ijambo ry’Imana hashingiwe kuri Bibiliya Yera ;
2. Kwandika no gukwiza ibyandikwa bya gikirisito n’ibindi bitabo hubahirizwa amategeko ;
3. Guteza imbere imibereho myiza y’abaturage hitabwa cyane cyane ku buvuzi, uburezi no ku bindi bikorwa by’iterambere.

Ingingo ya 3 : Aho Umuryango ukorera imirimo yawo
Umuryango ukorera imirimo yawo mu Rwanda hose. Ushobora kugera no mu mahanga byemejwe n’Inteko Rusange yawo.
Ingingo ya 4 : Abagenerwabikorwa
Abagenerwabikorwa ba ADEPR ni abaturarwanda bose n’abandi bari aho Itorero rishobora kwagurira ibikorwa byaryo.
UMUTWE WA III : ABAGIZE UMURYANGO
Ingingo ya 5 : Abagize umuryango
Umuryango ugizwe n’abakristo b’abayoboke ba ADEPR bibumbiye mu ma Paruwasi bahagararirwa n’abandi mu nzego z’ubuyobozi nk’uko biteganywa n’amategeko agenga ADEPR.
Ingingo ya 6 : Uwemerewe kuba umunyamuryango
Umuntu wese yemerwa nk’umunyamuryango iyo yujuje ibi bikurikira :
Kuba yaravutse ubwa kabiri ;
Kuba yarabatijwe mu mazi menshi ;
Kuba ari umuyoboke w’imwe muri paruwasi za ADEPR.

Ingingo ya 7 : Kureka kuba umunyamuryango
Umuntu wese areka kuba umunyamuryango iyo :
1. asezeye ;
2. apfuye ;
3. Afatiwe icyemezo cyo guhagarikwa mu Itorero n’inzego zibifitiye ububasha. Ibituma umunyamuryango afatirwa bene iki cyemezo, biteganywa n’amategeko ngengamikorere.
UMUTWE WA IV : INZEGO Z’UBUYOBOZI BW’ITORERO N’INSHINGANO ZAZO
Ingingo ya 8 : Imiterere y’inzego z’ubuyobozi bw’itorero
Inzego z’ubuyobozi bw’Itorero zigizwe n’inzego Nkuru ku rwego rw’Igihugu n’Inzego z’Ubuyobozi nto.
Haseguriwe ibiteganywa n’aya mategeko shingiro, ibishingirwaho kugirango umuntu abe umuyobozi n’uko abitakaza bigenwa n’amategeko ngengamikorerere ya ADEPR.
Icyiciro cya mbere : Inzego z’Ubuyobozi nkuru ku rwego rw’Igihugu
Ingingo ya 9 : Imiterere y’Inzego z’Ubuyobozi nkuru ku rwego rw’Igihugu
Inzego z’Ubuyobozi Nkuru ku rwego rw’Igihugu ni izi zikurikira :
1. Inteko Rusange ;
2. Inama y’Ubuyobozi ;
3. Biro Nyobozi ;
4. Komite Ngenzuzi y’umutungo n’imari ;
5. Akanama Nkemurampaka mu Itorero ;
6. Ururembo.
Akiciro ka mbere : Inteko Rusange
Ingingo ya 10 : Inshingano z’Inteko Rusange
Inteko Rusange ifite ishingano zikurikira :
1. Kwemeza no guhindura amategeko agenga itorero (Amategeko shingiro ; Amategeko ngengamikorere n’andi mabwiriza ya ngombwa) ;
2. Gutora cyangwa guhagarika ku mirimo Umuvugizi, Umuvugizi Wungirije n’abandi bagize Biro Nyobozi ;
3. Kwemeza abagize Inama y’Ubuyobozi bwa ADEPR ;
4. Kwemeza gahunda y’ibikorwa by’ingenzi by’Itorero ;
5. Gusuzuma no kwemeza raporo z’icungamari za buri mwaka ;
6. Gusuzuma no kwemeza ingengo y’imari ;
7. Kwemeza kwagurira imirimo mu mahanga ;
8. Kwemeza abagize akanama nkemurampaka ;

9. Kwemeza abagenzuzi b’umutungo n’imari ;
10. Gufata ibindi byemezo ibona ko ari ngombwa.
Ingingo ya 11 : Imiterere y’Inteko Rusange
Inteko Rusange nirwo rwego rusumba izindi nzego z’Itorero. Igizwe n’aba bakurikira :
1. Abagize Inama y’Ubuyobozi bwa ADEPR ;
2. Abandi bagize biro nyobozi y’ururembo ;
3. Abashumba b’Amatorero y’Uturere ;
4. Abakristo bahagarariye abandi (uhagarariye abagore n’uhagarariye urubyiruko) muri buri rurembo ;
5. Abagenzuzi b’umutungo 3 ba ADEPR ;
6. Perezida na visi - Perezida ba komite nshungamutungo ;
Abagize Biro Nyobozi batumira mu nama y’Inteko Rusange abamisiyoneri iyo bahari n’abandi bantu babona ko ari ngombwa ariko ntibatora mu ifatwa ry’ibyemezo.

Ingingo ya 12 : Imikorere y’Inteko Rusange
Inteko Rusange iterana rimwe mu mwaka n’igihe cyose bibaye ngombwa. Itumizwa kandi ikayoborwa n’Umuvugizi w’itorero habonetse 2/3 by’abayigize. Iyo Umuvugizi atabonetse inamaitumizwa kandi ikayoborwa n’Umuvugizi wungirije.

Ingingo ya 13 : Gutumira inama y’Inteko Rusange
Urwandiko rutumira inama y’Inteko Rusange rwohererezwa buri muntu mu bagize Inteko Rusange ruba rukubiyemo gahunda y’inama kandi rwohererezwa abagomba kuyitabira hasigaye iminsi 30 ngo inama iterane. Iyo 2/3 bitabonetse inama irasubikwa ikongera gutumizwa mu minsi itarenze cumi n’itanu (15). Icyo gihe abayijemo baraterana uko baba bangana kose bagafata ibyemezo.

Ingingo ya 14 : Uburyo ibyemezo bifatwa
Ibyemezo by’Inteko Rusange bifatwa ku bwumvikane busesuye. Iyo butabonetse, ibyemezo bifatwa ku bwiganze busesuye bw’abagize Inteko Rusange bahari.
Ibyemezo by’Inteko Rusange byafashwe bishyirwaho umukono ako kanya bimaze gusomerwa abitabiriye iyo inama.

Buri nama y’Inteko Rusange ikorerwa inyandiko mvugo igashyirwaho umukono n’umuyobozi wayo ndetse n’umwanditsi, ikabikwa ahabigenewe nyuma yo kwemezwa mu nama y’inteko rusange ikurikira.

Akiciro ka 2 : INAMA Y’UBUYOBOZI BW’UMURYANGO
Ingingo ya 15 : Inshingano z’Inama y’Ubuyobozi
Inama y’Ubuyobozi ni urwego rubera maso Inteko Rusange mu micungire y’itorero. Inama y’ubuyobozi ifite inshingano zikurikira :

1. Gutegura umushinga w’amategeko shingiro, uw’amategeko ngengamikorere n’uw’andi mabwiriza ya ngombwa ;
2. Gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko shingiro, amasezerano n’amategeko ngengamikorere n’andi mategeko ngenderwaho bya ADEPR ;
3. Kwakira no gusuzuma raporo z’ibikorwa bya Biro Nyobozi ;
4. Gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo by’Inteko Rusange ya ADEPR ;
5. Kwemeza gahunda y’ibikorwa hashingiwe ku byemezo by’Inteko Rusange ya ADEPR ;
6. Gusuzuma no kwemeza umushinga w’ingengo y’imari y’itorero ;
7. Gusuzuma no kwemeza ishyirwaho n’ikurwaho ry’abakozi bakurikira ibisabwe na Biro Nyobozi : abayobozi b’amashami, abayobozi b’imishinga, abayobozi b’imirimo n’abayobozi b’ibigo byihariye ;
8. Kwemeza ibihembo, agahimbazamusyi n’andi mashimwe ahabwa abakozi ba ADEPR n’abandi babigenerwa mu nyungu z’Itorero ;
9. Gutegura ibijya ku murongo w’ibyigwa n’Inteko Rusange ya ADEPR ;
10. Kwemeza amabwiriza yihariye agenga amatora ;
11. Kwemeza abagize akanama gashinzwe amatora ;
12. Gutegura urutonde rw’abantu bagize Akanama ko gukumira no gukemura amakimbirane n’impaka ;
13. Gusuzuma kandidatire z’abashaka kwiyamamariza imyanya itorerwa muri ADEPR ;
14. Gutanga raporo y’imirimo yayo mu Nteko Rusange ya ADEPR ;
15. Guhagarika by’agateganyo umwe mu bagize Biro Nyobozi cyangwa bose igihe badasohoza neza inshingano zabo, hubahirizwa ibiteganywa n’amategeko ngengamikorere. Bimenyeshwa Inteko Rusange mu gihe kitarenze iminsi 60, nayo igafata ibyemezo hakurikijwe amategeko abigenga.

Ingingo ya 16 : Imiterere y’Inama y’ubuyobozi
Inama y’Ubuyobozi igizwe n’aba bakurikira :
Abagize Biro Nyobozi y’Itorero ADEPR batanu (5) ;
Abashumba b’indembo batanu (5) ;
Abalayiki batanu (5) b’impuguke mu byiciro binyuranye by’ubumenyi batoranywa na Biro Nyobozi, nibura 30% byabo bikaba ari abagore ; bakemezwa n’Inteko Rusange ya ADEPR.

Abagize Inama y’Ubuyobozi ya ADEPR bitoramo Perezida na Visi Perezida ariko abari muri Biro Nyobozi n’Abashumba b’Indembo ntibemerewe gutorerwa iyi myamya.

Ingingo ya 17 : Imikorere y’Inama y’Ubuyobozi
Inama y’ubuyobozi bw’itorero itumizwa kandi ikayoborwa na Perezida wayo cyangwa umwungirije iyo Perezida adahari. Itumizwa mu nyandiko iminsi 15 mbere y’uko iterana. Inama isanzwe y’Inama y’Ubuyobozi itumizwa rimwe mu mezi atatu. Inama y’Ubuyobozi ishobora gutumiza inama zidasanzwe iyo ibonye ari ngombwa.

Inama zidasanzwe zitumizwa na Perezida :
1. Abyibwirije ;
2. Abisabwe na Biro Nyobozi cyangwa abisabwe na kimwe cya gatatu cy’abagize Inama y’Ubuyobozi.
Perezida w’Inama y’Ubuyobozi ashobora gusaba ibitekerezo Biro Nyobozi kugira ngo ategure ibijya ku murongo w’ibyigwa. Biro nyobozi nayo ishobora gusaba ko ingingo za ngombwa zijya ku murongo w’ibyigwa.
Umunyamabanga Mukuru muri Biro Nyobozi niwe mwanditsi w’iyo nama.

AKICIRO KA 3 : BIRO NYOBOZI Y’UMURYANGO

Ingingo ya 18 : Inshingano za Biro Nyobozi
Biro Nyobozi ifite inshingano zikurikira :
1. Gutegura imbanzirizamushinga y’amategeko agenga umuryango ADEPR ishingiye ku bitekerezo by’abakristo ;
2. Gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza ya ADEPR ;
3. Gushyira mu bikorwa ibyemejwe n’inteko rusange n’inama y’ubuyobozi muri ADEPR ;
4. Kwita ku micungire ya buri munsi ya ADEPR ;
5. Gufata ibyemezo byihutirwa no gutanga raporo ku nzego ziyikuriye ;
6. Gutegura ingengo y’imali n’igenamigambi bya ADEPR mu gihe kigufi, kiringaniye, kirekire bashingiye kuri gahunda rusange n’intego za ADEPR no kubishyikiriza Inama y’Ubuyobozi bwa ADEPR ;
7. Kubazwa bwa mbere ibirebana n’imicungire y’umutungo wa ADEPR ;
8. Gushakira umuryango ADEPR umubano n’andi matorero n’imiryango ya gikristo yo mu gihugu no mu mahanga ;
9. Gushakisha ibyakongera umutungo w’umuryango ;
10. Kunoza umubano no guhagararira Itorero ADEPR imbere y’ubuyobozi bw’igihugu n’indi miryango bitabangamiye imyizerere shingiro na gahunda za ADEPR ;
11. Kwemeza ko umukozi wa ADEPR ukora imirimo ya gipasitori ajya mu kiruhuko cy’izabukuru ;
12. Gukurikirana imikorere y’abapasitori, abamisiyoneri n’abandi bakozi b’itorero.

Ingingo ya 19 : Imiterere ya Biro Nyobozi
Biro Nyobozi y’itorero ADEPR igizwe n’aba bakurikira :
1. Umuvugizi w’Itorero ;
2. Umuvugizi wungirije ushinzwe ubuzima bw’itorero ;
3. Umunyamabanga Mukuru ;
4. Umuyobozi ushinzwe ubukungu n’imari ;
5. Umujyanama mu by’imali n’ubuyobozi.
Ingingo ya 20 : Manda y’abagize Biro Nyobozi
Manda y’abagize Biro Nyobozi ni imyaka itanu (5) ishobora kongerwa inshuro imwe gusa mu buryo bukurikirana. Muri Biro Nyobozi hagomba kubonekamo nibura umugore umwe.

Ingingo ya 21 : Ibisabwa kugira ngo umuntu abe muri Biro Nyobozi
Umuvugizi, Umuvugizi wungirije ushinzwe ubuzima bw’itorero, Umunyamabanga Mukuru bagomba kuba bujuje ibi bikurikira :
1. Kuba ari umunyarwanda ;
2. Kuba yararobanuriwe Umurimo w’Ubupasitoro ;
3. Kurangwa n’ubunyangamugayo ;
4. Kuba afite imyaka y’ubukure nibura 35 ;
5. Kuba atarakatiwe ku buryo budasubirwaho
igihano cy’iremezo cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu kitarahanagurwa n’imbabazi z’itegeko cyangwa ihanagurabusembwa ;
6. Kuba Kaminuza mu ishami ry’Iyobokamana cyangwa mu yandi mashami ku rwego rwa Kaminuza akaba afite nibura imyaka itanu mu nshingano ya Gipasitori ; cyangwa afite nibura amashuri atandatu yisumbuye n’uburambe bw’imyaka 10 mu buyobozi bw’itorero ;
7. By’umwihariko, Umunyamabanga Mukuru agomba kuba yarize Kaminuza mu Ishami ry’Iyobokamana cyangwa irindi shami ku rwego rwa Kaminuza rifitanye isano n’Umurimo yiyamamariza gukora.

Ku byerekeye Umuyobozi ushinzwe Imari n’Ubukungu n’Umujyanama mu by’Ubukungu bagomba kuba bujuje ibi bikurikira :
1. Kuba ari umunyarwanda ;
2. Kuba arangwa n’ubunyangamugayo ;
3. Kuba ari umuyoboke w’itorero ADEPR ;
4. Kuba atarakatiwe ku buryo budasubirwaho igihano cy’iremezo cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu kitarahanagurwa n’imbabazi z’itegeko cyangwa ihanagurabusembwa ;
5. Kuba yarize Kaminuza cyangwa ikindi kiciro kingana na cyo mu ishami ry’Ubumenyi rifitanye isano n’Ubukungu, Icungamutungo, Imiyoborere no Gucunga
abakozi ;
6. Kuba afite uburambe mu mirimo ifitanye isano n’iyo yiyamamarizaho.

Akiciro ka 4 : UBUGENZUZI BW’UMUTUNGO N’IMARI
Ingingo ya 22 : Inshingano z’abagize ubugenzuzi bw’umutungo n’imari
Inshingano z’abagize ubugenzuzi bw’umutungo n’imari ni izi zikurikira :
1. Abagenzuzi b’imari bafite inshingano yo kugenzura imicungire y’imari n’undi mutungo w’umuryango no kubikorera raporo yanditse ishyikirizwa Inteko Rusange ;
2. Basuzuma kandi bakemeza gahunda y’ibikorwa y’abagenzuzi b’imbere ;
3. Basuzuma kandi bakemeza raporo z’ubugenzuzi bw’imbere, baganakurikirana ko zishyirwa mu bikorwa ;
4. Basuzuma raporo z’ubugenzuzi bw’inyuma bakanakurikirana ko zishyirwa mu bikorwa.

Ingingo ya 23 : Ishyirwaho, umubare n’uburenganzira by’abagenzuzi
Inteko Rusange ishyiraho abagenzuzi b’imari batatu (3). Abagenzuzi bafite uburenganzira bwo kureba mu bitabo n’inyandiko by’ibaruramari
by’umuryango ariko batabijyanye hanze y’ububiko bwabyo.
Inama y’Ubuyobozi ishobora kwifashisha abagenzuzi bo hanze babigize umwuga igihe cyose bibaye ngombwa.

Akiciro ka 5 : URWEGO N’UBURYO BWO GUKUMIRA NO GUKEMURA AMAKIMBIRANE

Ingingo ya 24 : Inshingano z’akanama nkemurampaka
Hashyizweho urwego rushinzwe gukemura amakimbirane hagati y’abanyamuryango, abakozi n’abakoresha babo muri ADEPR. Uru rwego rugizwe n’abantu 7 barobanurwa n’Inama y’Ubuyobozi bakemezwa n’Inteko Rusange. Batorerwa manda y’imyaka 4 ishobora kongerwa inshuro imwe gusa. Bitoramo Perezida n’Umwanditsi.

Ingingo ya 25 : Ububasha bw’Akanama Nkemurampaka
Amakimbirane yose yavuka mu Itorero akemurwa ku bwumvikane mu nzego z’itorero. Iyo bidashobotse, hiyambazwa akanama k’Itorero ko gukumira no gukemura amakimbirane. Imyanzuro y’aka kanama yubahwa n’inzego zose z’itorero. Utanyuzwe n’imyanzuro y’aka kanama, yiyambaza inkiko zibifitiye ububasha.

Akiciro ka 6 : URUREMBO

Ingingo ya 26 : Imiterere n’inzego z’Ururembo
Ururembo ni ihuriro ry’amatorero y’uturere yose ari mu mbibi zarwo. Itorero ADEPR rigizwe n’indembo eshanu. Buri rurembo rufite inzego zikurikira :
1. Biro y’ururembo ;
2. Inama Nyobozi y’Ururembo ;
3. Inteko y’ururembo.
Inshingano, imiterere n’imikorere y’inzego z’ururembo bigenwa n’amategeko ngengamikorere.

ICYICIRO CYA II : INZEGO Z’UBUYOBOZI KU NZEGO NTO Z’ITORERO
Ingingo ya 27 : Imiterere y’inzego nto z’ubuyobozi z’Umuryango ADEPR
Inzego nto z’ubuyobozi z’Itorero ADEPR ni izi zikurikira :
1. Itorero ry’Akarere ;
2. Paruwasi ;
3. Umudugudu.

Amategeko ngengamikorere agena imbibi, inshingano n’imikorere y’inzego z’ubuyobozi z’inzego nto z’itorero ADEPR.

UMUTWE WA V : UMUTUNGO W’UMURYANGO

Ingingo ya 28 : Imiterere n’inkomoko y’umutungo
Umutungo w’Umuryango ugizwe n’ibi bikurikira :
1. Ibintu byimukanwa ;
2. Ibintu bitimukanwa.
Umutungo w’Umuryango ukomoka kuri ibi bikurikira :
1. Icyacumi, amaturo n’imisanzu bitangwa n’abanyamuryango ;
2. Ibikorwa by’Umuryango ;
3. Inkunga, impano n’imirage by’abafatanyabikorwa bidafite inkomoko y’ubugizi bwa nabi ;
4. Ahandi hose hemewe n’amategeko.

Ingingo ya 29 : Imikoreshereze y’umutungo
Umutungo ukoreshwa hakurikijwe amategeko n’amabwiriza yemejwe n’inzego z’itorero. Uwivanye cyangwa uwavanywe mu muryango ntasubizwa ibyo yatanze cyangwa ibyavuye mu byo yatanze.

UMUTWE WA VI : ISESWA RY’UMURYANGO N’ISARANGANYWA RY’UMUTUNGO

Ingingo ya 30 :
Umuryango ushobora guseswa byemejwe na bitatu bya kane by’abagize Inteko Rusange ku rwego rw’igihugu. Mu gihe Umuryango usheshwe ubyishakiye Inteko Rusange igena abagomba guhabwa umutungo wawo. Mu gihe usheshwe ku yindi mpamvu itari mu bushake bw’abawugize umutungo uhabwa indi miryango ishingiye ku idini ifite intego zifitanye isano nk’izo ADEPR yari ifite.

UMUTWE WA VII : INGINGO ZINYURANYE N’IZISOZA

Ingingo ya 31 : Inshingano z’inzego zose z’itorero
Inzego z’itorero zose zigomba kubahiriza no gukurikiza Ibyanditswe Byera, amategeko y’Umuryango yose n’Ibyemezo by’Inteko Rusange.

Ingingo ya 32 : Akanama gashinzwe amatora mu Itorero ADEPR
Akanama gashinzwe amatora muri ADEPR kareba ko ibyangombwa byose by’abiyamamaza byuzuye kandi kagahagararira amatora. Iyo amatora arangiye, akanama karangiza imirimo yako nyuma yo gutanga raporo.
Amabwiriza yihariye agenga uburyo amatora akorwamo yemezwa n’Inama y’Ubuyobozi.

Ingingo ya 33 : Itoranywa n’iyemezwa ry’Abashumba ba Paruwasi n’Abakuru b’itorero
Abagize Biro y’Ururembo n’abashumba b’amatorero y’uturere, bashyirwaho na Biro Nyobozi ya ADEPR ku rwego rw’igihugu, bikamenyeshwa Inama y’Ubuyobozi.
Abashumba ba Paruwasi n’Abakuru b’Itorero barobanurwa n’Inama Nyobozi y’Ururembo bakemezwa na Biro Nyobozi ya ADEPR ku rwego rw’igihugu bikamenyeshwa abagize Inama y’Ubuyobozi.

Ingingo ya 34 : Itakaza ry’umwanya n’ibigenerwa Umuyobozi mu nzego z’Itorero
Umuyobozi mu nzego zivuzwe haruguru atakaza umwanya we iyo :
1. Arangije Manda ye ;
2. Agiye mu kiruhuko cy’izabukuru ;
3. Asezeye ku mpamvu ze bwite ;
4. Akatiwe ku buryo budasubirwaho n’Inkiko igihano remezo cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu kitarahanagurwa n’imbabazi z’itegeko cyangwa ihanagurabusembwa ;
5. Afatiwe icyemezo n’inzego z’Itorero zibifitiye ububasha ;
6. Yitabye Imana.
Ibigenerwa Umuyobozi urangije manda ye, ugeze mu zabukuru, uwasezeye ku mirimo kubera impamvu ze bwite zifite ishingiro n’ibigenerwa abasigaye mu muryango w’uwitabye Imana akiri mu mirimo bigenwa n’amategeko ngengamikorere y’Umuryango.
Imyaka yo gufata ikiruhuko cy’izabukuru ni iteganywa n’amategeko agenga umurimo mu Rwanda.

Ingingo ya 35 : Uko abasoje imirimo yabo neza bafatwa
Ababaye abayobozi ba ADEPR mu nzego zitandukanye bagasoza neza inshingano zabo bakomeza guhabwa icyubahiro kijyanye n’inzego babayemo abayobozi.

Ingingo ya 36 : Amasezerano y’akazi
Buri muyobozi n’umukozi ufite imirimo akora mu nzego zinyuranye z’Umuryango agomba kugira amasezerano y’akazi akorwa hakurikijwe amategeko agenga umurimo mu Rwanda, ndetse binajyanye n’imiterere y’umurimo akora.

Ingingo ya 37 : Amategeko ngegamikorere
Ibindi byose bidateganyijwe muri aya mategeko bigaragara mu Mategeko ngenga mikorere y’Umuryango n’andi mabwiriza ashobora gutangwa n’inzego zibifitiye ububasha ariko atanyuranye na sitati cyangwa amategeko ngengamikorere. Amategeko ngengamikorere ntashobora kunyuranya na sitati.

Ingingo ya 38 : Ivanwaho ry’amategeko n’ingingo zinyuranye n’aya
Amategeko yagengaga ADEPR yatangajwe mu Igazeti ya Leta no 33 yo kuwa 16/08/2010 nk’uko yemejwe n’Iteka rya Ministiri no 79/08.11 ryo ku wa 07/07/2010 n’izindi ngingo z’amategeko abanziriza aya bivanyweho.

Ingingo ya 39 : Igihe aya mategeko atangira gukurikizwa.
Aya mategeko azatangira gukurikizwa amaze kwemezwa n’Inteko Rusange.

Ingingo ya 40 : Inama Ngishwanama
Hash Hashyizweho Inama ngishwanama yitwa ’Umwiherero w’Abashumba ba ADEPR’. Uyu Mwiherero uzajya uba buri mwaka, uhuze Abashumba bose ba ADEPR. Uyu Mwiherero utanga imirongo migari ishingirwaho n’Inzego nkuru za ADEPR mu gufata ibyemezo.

Ingingo ya 41 : Ururimi rw’Umwimerere
Ururimi rw’umwimerere rw’aya Mategeko Shingiro ni Ikinyarwanda. Ni rwo rwifashishwa ku rwego rwa mbere mu busobanuro bw’aya Mategeko.

Bikorewe i Muhanga, ku wa 15 Gashyantare 2013
(sé)
Pastori Jean SIBOMANA
Umuvugizi
(sé)
Pasitori Thomas RWAGASANA
Umuvugizi Wungirije



ANDIKA ICYO UTEKEREZA


IBITEKEREZO

Aya mabwiriza ni meza bakomezze bashaake n’amabwriza agenga izzindi nzego nk’amakoraali. Murakoze

12 février 2016

Sereine Nterinanziza

please those rules and regulation are in right way. but also what I need to add on it is to tell all Christians in ADEPR to pray and to make an effort in order to build our ADEPR. And to call peoples to come to Jesus.so agree with you all members we will respect and follow those rules.

16 mars 2016

rutembeza eric


ADEPR Tweets











ADEPR Facebook