ITANGAZO RYO KWIGA TEWOLOJIYA ITANGAZO RYO KWIGA TEWOLOJIYA

Yanditswe kuya 18-08-2015 na EmmanuelKWIZERA

Ishuri rikuru rya ADEPR ryigisha tewolojiya ari ryo FATEK riramenyesha ko ryandika buri mwaka abanyeshuri biga TEWOLOJIYA rikaba kandi ryarafunguye ishuri rya BIBILIYA NA MISIYOLOGI, iki cyiciro kikaba kimara umwaka umwe gusa mu gutegura abakozi b’Imana.

Hakaba kandi hari n’ikindi cyiciro kimara imyaka itatu, twakira kandi nabifuza kwiga muri week-end.

Ibisabwa kugira ngo umuntu yige muri iri shuri n’ibi bikurikira :
1. Kuba ari indakemwa mu mico no myifatire, kandi agaragaza ko yavutse ubwa kabiri ;
2. Kuba afite ibaruwa itanzwe n’umushumba w’itorero abarizwamo ;
3. Kuba yararangije amashuri yisumbiye cyangwa ishuri rya Bibiliya (Institut Biblique) ;
4. Kuba afite icyemezo cy’irangamimerere(fotokopi y’indsangamuntu)
5. Icyemezo cyuko azirihira cyangwa azarihirwa n’itorero ;
6. Amafoto abiri magufi ya vuba ;
7. Kuzana icyemezo kigaragaza ko yishyuye amafaranga ibihumbi makumyabiri(20,000frw) yo kwiyandikisha kuri compte No : 0040-0286672-74 ADEPR/FATEK muri banki ya Kigali.

NAHAYO Sylvere
Umuyobozi wa FATEK



ANDIKA ICYO UTEKEREZA


IBITEKEREZO


ADEPR Tweets











ADEPR Facebook