Amateka ya Nyakwigendera Pastor Kayihura Jacques Amateka ya Nyakwigendera Pastor Kayihura Jacques

Yanditswe kuya 15-07-2015 na Emmanuel

Benshi bamumenye nk’intwari, hari n’abamuvuga batamuzi ahubwo barumvise ibigwi n’ubunyangamugayo byamuranze. Uyu mugabo yakoze ivugabutumwa mu gihugu ndetse anaba imbarutso yo kuvuka kwa paruwasi zitari nke ndetse no kurera abakozi b’Imana batandukanye.

Byinshi yibukirwaho ni ukwanga guha ikaze buri muntu wese watukisha itorero ry’Imana ndetse na ba rusahurira mu nduru.

Nyakwigendera asize umuryango mugari kandi imirimo yakoze irivugira
Nyakwigendera Pastor Kayihura Jacques yabaye intangarugero muri ADEPR

- Yavutse mu 1935 mu Karere ka Gicumbi
- Mu 1944 mu gihe cy’inzara ya Ruzagayura umuryango we wasuhukiye I Masisi (Congo) ari naho yigiye amashuri abanza n’ayisumbuye
- Mu 1946 nibwo yakijijwe afite imyaka 11 akizwa kubera imbuto za se wamubanjirije gukizwa
- Mu 1950 nibwo yiyumvisemo umuhamagaro wo kuvuga ubutumwa bwiza
- Mu 1953 yagize ishyaka ryinshi akigisha abantu cyane cyane urubyiruko gusoma, kubara no kwandika ariko nako yabikoraga anababwiriza ubutumwa bwiza
- Mu 1958 nibwo yashatse umugore, babyaranye abana 11 (ubu 2 muri bo ntibakiriho)
- Muri uwo mwaka ni nabwo yinjiye muri Mission Libre Sedoise aho bavugaga ubutumwa mu isoko munsi y’umuvumu wari uhari abantu babita abasazi banabarwanya cyane, ariko barihanganye kugeze babonye ikibanza aho bahubaka urusengero n’amashuri.
- Mu 1960 yabaye umukuru w’itorero
- Mu i965 yinjiye mu ishuli rya Bibiliya abifatanya no kwigisha urubyiruko kwandika, gusoma no kubara aho yigagaga ishuli mu gitondo hanyuma nyuma ya sasita agakora uwo murimo wo kwigisha.
- Uwo mwaka nibwo yabatijwe mu Mwuka wera
- Hamwe nabo bari kumwe muri ibyo bihe bagira ibihe bikomeye byo gusenga Imana ibana nabo cyane bakumva ijwi ryayo imusezeranya kuzabyara abana benshi cyane bo mu mwuka
- Mu 1966 Itorero ryamutumye mu Bigogwe gukomerezayo umurimo ahamara amezi 6
- Mu kwa 8/1967 yatumwe gukorera Imana mu mujyi wa Kigali maze atangirira umurimo w’Imana I Gasave hubatse ikicaro cya paruwasi ubu ngubu, maze mu itangira bahubaka agasengero gato ; Gasave yabyaye andi matorero atandukanye arimo za Nyarugenge n’ andi
- Ntiyagumye Kigali gusa ahubwo yatangije umurimo za Bugesera yamubaga no ku mutima cyane
- Mu 1968 atangiza umurimo za Kibungo
- Mu 1969 atangiza umurimo za Byumba aho yatangiriye I Buyoga
Umurimo wakomeje kwaguka cyane, yerekeza no mu majyepfo igice gito cya Gitarama
- Kuva mu 1974-1984 yayoboye ikitwaga Itorero rya Kigali ryari rikubiyemo Kigali, Bugesera, Kibungo, Byumba n’igice cya Gitarama
Aho yatangiriye ivugabutumwa kuri ADEPR Gasave ubu nuku hameze
Aho yatangiriye ivugabutumwa kuri ADEPR Gasave ubu nuku hameze

Mu 1984 habayeho guhuza amatorero atanu (5) bakora statut y’itorero maze bagira itorero rimwe ryitwa ADEPR (Association des Eglises de Pentecote au Rwanda). Kuva ubwo yabaye umwe mu bayobozi bakuru b’iryo torero aho cyane cyane yakundaga kuba ashinzwe ivugabutumwa n’amahugurwa.

- Mu 1993 yaje gupfusha umufasha we.
- Mu 1994-1995 yaje guhagarara mu cyuho asigara ari umuvigizi wa ADEPR, ubwo abantu benshi barimo n’abayobozi b’Itorero bahungaga igihugu. By’umwihariko uyu mu Pasteur yagaragaje ubutwari bukomeye mu gihe cya Genocide yakorewe abatutsi 1994, aho yari mu Gakinjiro ari kumwe n’abantu benshi bahigwaga ariko akanga kubasiga kandi we ntawamuhigaga ; akabana nabo akazajya abahumuriza abasengesha kandi isaha yose yiteguye kuba yapfana nabo.
Nyuma Genocide irangiye nibwo yegeranyije Itorero maze ahagarara mu cyuho ararihagararira.

Si mu Rwanda yakoze umurimo gusa kuko na Uganda, Congo, Burundi ndetse na Tanzaniya aho yakoze umurimo munini w’ivugabutumwa no guhugura abakozi b’Imana.
- Atashye yari amaze igihe mu kiruhuko cy’izabukuru ariko ntibyamubuzaga gusura amatorero, abakristo, amakorari,
- Yitabye Imana afite imyaka 79 kuko yavutse mu 1935, yitabye Imana kuri 20/09/2014

Yashyinguwe kuri 24/9/2014 mu irimbi rya Rusororo , yaherekejwe n’imbaga y’abantu ibuhumbi n’ibihumbi bavuye hirya no hino mu gihugu, aba pasteurs benshi bo muri ADEPR yakoreyemo umurimo baturutse mu Rwanda hose barangajwe imbere na Biro Nyobozi ya ADEPR ndetse n’abagize Inama y’Ubutegetsi, abahagarariye amatorero menshi yandi yo mu Rwanda ndetse n’u Burundi, Congo na Tanzaniya.

Mu kumusezeraho, hasomwe ubutumwa bwinshi butandukanye buturutse mu matorero yo mu bihugu bitandukanye bya Afrika ndetse n’Uburayi.
Atabarutse yarabyaye abana 11 ubu 2 muri ntibakiriho, asize abuzukuru 19 n’abuzukuruza 4.

Pastor KAYIHURA Jacques yaranzwe no kwanga ikinyoma

Ibyaranze Pasiteri Kayihura Jacques :
- Azwiho kuba yarakundaga umurimo w’Imana by’umwihariko akagira umutwaro w’Itorero.
- Azwiho kuba yaragiraga amagambo make ntajye muri byinshi ariko nanone ibitekerezo bye bikagira umumaro
- Yaranzwe n’urukundo cyane kandi atarobanuye uwo ari we wese.
- Yagize ubutwari no kwitanga
- Yakundaga kwigisha no guhugura abubatse ingo
- Yari umunyamahoro kandi agakunda guhuza abantu bafitanye ibibazo
- Yaranzwe no kwihangana no kwitanga
- Yabaye umujyanama n’umubyeyi w’abantu benshi
- Yari inyangamugayo kandi ari n’umunyakuri
- Yahoraga mu bubyutse
- Yakundaga gusura abakristo, kubagira inama no kubasengera
- Yafashije abakristo kumenya kwiteza imbere,no gukunda umurimo ;
- Yabaye Pasteur regional wa ADEPR ururembo rw’umujyi wa Kigali ;
- Yubatse insengero nyinshi mu mujyi wa Kigali ndetse no murwanda henshi ;
- Yubatse imihanda ,ndetse n’ibindi bikorwa by’ubugiraneza bitandukanye.

Imana imuhe iruhuko ridashira.
Nyakwigendera yaranzwe no kwanga ikinyoma

Video y’Ubuhamya : https://www.youtube.com/watch?v=x8QBaPmK07g



ANDIKA ICYO UTEKEREZA


IBITEKEREZO


ADEPR Tweets











ADEPR Facebook