Amafoto : Hamenwe inzoga, urumogi, kanyanga n’ibindi bya miliyoni zirenga umunani Amafoto : Hamenwe inzoga, urumogi, kanyanga n’ibindi bya miliyoni zirenga umunani

Yanditswe kuya 8-11-2018 na Emmanuel

Mu karere ka Kayonza ku bufatanye bwa ADEPR na leta hamenwe ibiyobyabwenge bifite agaciro karenga miliyoni umunani byiganjemo urumogi, kanyanga, inzoga z’inkorano, n’ibindi biyobyabwenge binyobwa, ibyo biteramo inshinge n’ibyo bisiga.

Kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2018, mu itorero ry’ADEPR akarere ka Kayonza habereye igiterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge bafatanije n’inzego z’umutekano, hamenwa ibiyobyabwenge by’agaciro ka miliyoni zirenga umunani.

Nku’ko itorero rya ADEPR risanzwe rikora umurimo wo gukora ibiterane birwanya ibiyobyabwenge mu banyarwanda, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, abakiristo baturutse imihanda yose mu Rurembo rw’Iburasirazuba bahuriye mu karere ka Kayonza mu giterane gifite insanganyamatsiko igira iti : “Uruhare rw’Urubyiruko mu kurwanya no kurandura ibiyobyabwenge mu karere ka Kayonza”

Ni umuhango wabimburiwe n’urugendo rwakorewe mu mujyi wa Kayonza muri aka karere, rwakozwe rugamije ubukangurambaga mu guhashya no kurandura ibiyobyabwenge. Uru rugendo rwitabiriwe n’abakristo, abashumba muri ADEPR, Polisi ndetse n’Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude.

Iki giterane cyatangiwemo ubutumwa bwihariye ku kurandura ibiyobyabwenge n’ingaruka biteza abanyarwanda. Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ivugabutumwa muri ADEPR, Pastor Claude Rudasingwa yasabye abakristo kutarebera ngo baceceke aho bazi ibiyobyabwenge agira ati “Ikibi cye kukunesha ahubwo unesheshe ikibi ikiza.”

Yagarutse ku bufatanye bw’inzego zose mu kurwanya ibiyobyabwenge, ahamagarira ababyeyi kongera kwibuka inshingano zabo bafite ku bana babyaye ndetse anemeza ko baramutse bakoze inshingano zabo neza nta bana baba bakigaragara mu muhanda.

Umuyobozi wa Police mu karere ka Kayonza Spt Mutembe, yashimye uruhare itorero ry’ADEPR rigira mu kurwanya ibiyobyabwenge kandi ashima intambwe ryateye mu guharanira guhashya iki cyorezo. Yagaragaje ububi bwo gukoresha ibiyobyabwenge agira ati : “Ababinyoye bibatera indwara nk’umwijima, kanseri, n’amakimbirane mu muryango, gukurikiranwa n’amategeko ndetse bagafungwa”

Akarere ka Kayonza kiganjemo ibiyobyabwenge nk’urumogi, kanyanga, inzoga z’inkorano, ibyo nibyo bikoreshwa nabo muri aka karere aho uhasanga ababinywa, abitera inshinge, abayisiga n’ubundi buryo.

Umuvugizi wa Police mu Ntara y’uburasirazuba Chief Inspector Eduard Kanamugire yemeza ko ibyinshi biza mu buryo bwa magendu biturutse mu bihugu bituranye n’aka akrere kuko bo babyemera kubikoresha.

Uyu muvugizi wa Police mu Ntara y’Uburasirazuba yavuze ko agaciro k’ibiyobyabwenge byatwitswe bikanamenwa bingana n’agaciro ka Miliyoni Umunani (8,000,000Frw).

Umushumba w’ururembo rw’ubasirazuba, Rev. Pastor Augustin BIZIMANA yashimye Abakristo bitabiriye bose ndetse anababwira ko buri wese uruhare rwe ari ngombwa, ati “Kurwanya ibiyobyabwenge ni inshingano ya Buri mukristo w’ADEPR, kandi tubirwanye hagamijwe imibereho myiza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yagarutse nawe ku bufatanye bagirana n’amatorero ndetse n’amadini mu kubaka ndetse no guharanira imibereho myiza y’abaturage by’umwihariko yashimye Itorero ry’ADEPR ko ryaje kwifatanya n’akarere mu kurwanya no kubirandura.

Yagize ati “Nta mukristo muzima wabaho akoresha ibiyobyabwenge, nta muturage muzima wabaho akoresha ibiyobyabwenge. Byaragaragaye ko basengerwa bakihana kandi bagahinduka.” Umuyobozi w’akarere yashimye uruhare itorero ryagize mu koroza abaturage batishoboye babaha Gir’inka ndetse n’andi matungo magufi.

Akomeza asaba abakristo gukomeza kuba aba mbere mu guharanira imibereho myiza ndetse n’iterambere aho batuye barwanya umwanda, imirire mibi, ndetse na bwaki, gusubiza mu ishuri abana bataye amashuri.



ANDIKA ICYO UTEKEREZA


IBITEKEREZO


ADEPR Tweets











ADEPR Facebook