ADEPR Belgique yasuwe n’Abayobozi bakuru b’Itorero ADEPR Belgique yasuwe n’Abayobozi bakuru b’Itorero

Yanditswe kuya 8-10-2018 na Emmanuel

Mu gihugu cya Belgique hari kubera urugendo rw’Umuvigizi w’Itorero rya ADEPR Rev. Ephrem Karuranga, Umunyamabanga Mukuru, Rev. Gatemberezi Muzungu Paul hamwe n’Ushinzwe Imali n’Ubukungu Mme Aurelie Umuhoza.

Muri uru rugendo rwatangiye kuri uyu wa gatandatu, bari gusura itorero rya ADEPR muri Europe hagamijwe gushyira imbaraga muri Mission.

Hasuwe kandi Itorero rya Eglise sans Frontiere de Wattrelos, riherutse kohereza abasore n’abakobwa 17 mu Rwanda mu rwego rwo gutsura umubano hagati y’amatorero yombi, aho Umuvugizi wa ADEPR yasuye urubyiruko abigisha inyigisho y’umubatizo w’umwuka wera muri icyo gihugu.

Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR, ryatangije ishami ryaryo mu gihugu cy’Ububiligi aho mu mwaka wa 2016 himitswe Abashumba babibi bayobora iryo torero, abandi bahabwa kuba abarimu, abandi baba Abadiyakoni, mu cyerecyezo cyo kwagura ivugabutumwa rya Yesu Kristu ngo rigere hirya no hino ku isi.



ANDIKA ICYO UTEKEREZA


IBITEKEREZO


ADEPR Tweets











ADEPR Facebook