ADEPR yatangije Master’s degree muri FATEK ADEPR yatangije Master’s degree muri FATEK

Yanditswe kuya 6-10-2018 na Emmanuel

Ishuri rya FATEK rimaze gufungurwamo icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s degree) mu birebana n’inyigisho za Tewolojiya n’ubuyobozi (Theology & Leadership Master’s Degree)

Iri shuri rizaba rifite ubushobozi bwo kwigisha abayobozi basanzwe bakuriye amatorero hirya no hino mu gihugu kugira ngo nabo bigishe neza ibyo bize mu mashuri.

Iri shuri rya ADEPR ryari risanzwe rifite icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri Theology kuva mu mwaka wa 2008. ADEPR ifite 424 Paruwasi n’insengero 3291.

Dr. Henry Klopp waturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, usanzwe ari prezida wa GSM (International Graduate School of Ministries), yazanye iyi program ya Master’s mu Rwanda isanzwe ikorera no mu bindi bihugu bitandukanye birimo Ethiopia, Kenya, Zambia, Nigeria, Rwanda n’ahandi.

Imibare y’abayobozi b’amatorero bize tewolojia muri ADEPR uzazamukaho 20% buri mwaka nk’uko byatangajwe na Pastor Claude Rudasingwa ushinzwe Ivugabutumwa muri ADEPR.

Abanyeshuri basanzwe babarizwa muri ADEPR, bishimiye iyi gahunda itangiye kuko ari ishema ry’itorero ryabo.

Abakeneye kwiga, imyanya iracyahari. Uwakenera ibindi bisobanuro yabariza kuri : 0788613809, 0788520328.



ANDIKA ICYO UTEKEREZA


IBITEKEREZO


ADEPR Tweets











ADEPR Facebook