Akamaro k’umwuka Wera mu Itorero Akamaro k’umwuka Wera mu Itorero

Yanditswe kuya 29-08-2018 na Emmanuel

Intego y’inyigisho : Akamaro k’umwuka Wera mu Itorero.

Ni byiza kumenya ko iyo tuvuye mukwizihiza umunsi mukuru wa Paska, dutangira kwitegura umunsi mukuru wa Pantekote aho tuba twibuka uko umwuka wera yamanukiye intumwa n’abandi bigishwa ba Yesu ubwo bari mu cyumba bari gusenga (Ibyak.2.1)

Niyo mpamvu twasanze ari ngombwa ko dutegura inyigisho z’umwuka wera kugira ngo abakristo bose batangire gusenga bitegura kwakira ibihe bishya mu bugingo bwabo basengera kubatizwa mu mwuka wera no kuvugururwa tukaba bashya mu buzima bwa gikristo tubiheshejwe n’umwuka wera (Tito 3.4-5).

Buri gitabo cyose muri Bibliya cyo mu isezerano rishya kivuga ku Mwuka Wera uretse 2&3 Yohana.

Umwuka wera ni isezerano ryacu Yesu yatanze kuri bose, ryasohoye kuri Pentecote intumwa ziri hamwe (120 personnes) saa tatu za mugitondo.

Mu buryo bw’ubumana. Trinité, Umwuka wera ni Imana.
Imana yiyerekanye mu buryo butatu : Imana kurema, Umwana kuducungura, Umwuka kudufasha.

Akamaro k’Umwuka Wera

Niwe washinze Itorero. (Le seul constructeur de l’Eglise) (Ibyak 1 :4) ;
Nta bukristo buzima bushobora kuboneka mu gihe nta mwuka wera. Il ne peut y avoir de christianisme vivant sans le Saint Esprit ;

Umwuka Wera yeza Itorero, azana ubumwe, arigisha, aradufasha, azana iterambere mu Itorero, ni umuyobozi, atubwira ibyenda kubaho, azenda ibya Data abiduhe. Yah 16 :13-15

Itorero rifite Umwuka Wera rihoramo ibyishimo. Gal.5 : 22
Umwuka Wera azana ububyutse budasanzwe mu muntu bigatuma Itorero ryose rinezerwa. 1 Cor. 12:17

Itorero rifite Umwuka wera (abantu batinya Imana, bakayubaha). Aho guhishurirwa kutari abantu bigira ibyigenge (Imig 29:18 ; Act 5:1) :

Umwuka Wera azana urukundo mu Itorero. Iyo urukundo ruhari, Umwuka Wera aba ahari. Iyo nta rukundo nta mwuka wera uboneka. Yoh 14 : 15-17

Umwuka Wera asengera Itorero Rom 7 : 26-27
Umwuka wera niwe uzazamura Itorero, ubwo Impanda izavuga kandi niwe uzatuma abapfuye bazuka. Rom 8:11

Umwuka Wera dufite ni ikimenyetso cyerekana ko ijuru ririho : “ni ingwate”. Abefeso 1:13-14, 2 Cor 1:22.

Azatsinda ab’isi :Yoh 16,8
Abemeze iby’icyaha : kuko batizeye Yesu
Abemeze ibyo gukiranuka : kuko jya kwa Data
Abemeze iby’amateka : kuko umutware w’isi aciriweho iteka

Abayobozi bakwiye kugira Umwuka Wera kugira ngo bashobore gukemura ibibazo byose bashobora guhura nabyo . ‘Umwuka wera ni umufasha”

Muri iyi nyigisho natekerje ko twasobanura muri make imbaraga duhabwa n’umwuka wera twibaza iki kibazo.

Ni izihe mbaraga umuntu abona iyo Umwuka Wera amanutse ?

Ibyak. 1:18 : Iyo usomye neza uwo murongo usanga hari imbaraga umuntu abona Umwuka Wera amanutse. Umwuka Wera si imbaraga ahubwo atanga imbaraga.
Turebe izo mbaraga mu buryo butandukanye :

Atuma tuba abagabo bo guhamya Yesu :
Yerusalemu :
Yudaya :
Samaliya :
Impera y’isi :

Ingero : - Petero wagiraga ubwoba aratinyuka. Mat 27:70
- Etienne (Actes 7:59,54) Izo mbaraga zo guhamya yazihawe n’umwuka wera

Haboneka imbaraga zo gukora umurimo w’Imana mu buryo butandukanye. Kandi bikoroheye (utavunika).

Haboneka ububyutse budasanzwe mu Itorero harimo no kongererwa abakizwa.

Haboneka imbaraga zo gukora ibitangaza.

Haboneka imbaraga zo gusenga no kwiha Imana n’ibyawe byose.

Abantu bihana ibyaha byose bakoze

Nkuko mubibona biragaragara ko umwuka wera ari ingenzi cyane mu gufasha umukristo gukorera Imana kandi yejejwe, tugasaba ko buri wese uzashobozwa n’Imana yakwiyiriza ubusa mu buryo bwo gusenga.

Ikifuzo cyo gusengera ari ugusaba Imana kubatizwa mu mwuka wera. Mubindi byigisho nzabagezaho muri iyi minsi bizaba bishingiye ku mwuka wera kandi ndizera ko hari byinshi tuzasobanukirwa ku mwuka wera.

Imana ibahe umugisha ,ndasaba ko uwasoma iyi nyigisho yaba afite Bibliya hafi akajya asoma iyo mirongo twameretse.

Byateguwe na :

Past.RUDASINGWA Jean Claude
Umukozi ushinzwe ivugabutumwa n’amahugurwa muri ADEPR
Tel : 0788876251, 0728876251, 072500451
Email : roud2003@yahoo.fr



ANDIKA ICYO UTEKEREZA


IBITEKEREZO


ADEPR Tweets











ADEPR Facebook