Urugamba rwo mu Mwuka Urugamba rwo mu Mwuka

Yanditswe kuya 19-04-2018 na Emmanuel

Ijambo ry’Imana, Amateraniro ya nibature yo ku Ikicaro Gikuru cya ADEPR
Umwigisha : Pst Emmanuel NDIZEYE
Thème : Urugamba rwo mu Mwuka

Dusome
Yakobo 4:7 "Nuko rero mugandukire Imana ariko murwanye Satani, na we azabahunga. "

1 Petero 5:8 "Mwirinde ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga ashaka uwo aconshomera."

Efeso 6:10 "Ibisigaye mukomerere mu Mwami no mu mbaraga z’ubushobozi bwe bwinshi."

Yohana 10:10 " Umujura ntazanwa n’ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura, ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi. "
Intambara y’umwuka wabimenya, utabimenya urayirwana.

Iyo ufite umwanzi :
1. Uramwirinda
2.uramurwanya.

Intego z’umwanzi :
1. Kwiba
2. Kwica
3. Kurimbura
4. Guconcomera

Ingamba wafata :
1. Kugandukira Imana
2. Kuba maso ntusinzire
3.Kwirinda ibisindisha
4. Gukomerera mu Mwami
5. Kwambara intwaro zose z’Imana
6. Gutwara intwaro zose z’Imana
7. Kurwanya Satani.

Ibyifuzo cyo gusengera :
1. Guhora uri maso
2. Kwikomeza ku Mana
3. Gutwara intwaro zose z’Imana.

Yesu abahe umugisha.



ANDIKA ICYO UTEKEREZA


IBITEKEREZO


ADEPR Tweets











ADEPR Facebook