Gukomeza mugenzi wawe ku Mana Gukomeza mugenzi wawe ku Mana

Yanditswe kuya 19-04-2018 na Emmanuel

Ijambo ry’Imana, Amateraniro ya nibature yo ku Ikicaro Gikuru cya ADEPR
Umwigisha : Pst RUDASINGWA Claude.
Thème : Gukomeza mugenzi wawe ku Mana.

Dusome 1 Sam 23:14-17
14. Nuko Dawidi aba mu bihome byo mu butayu, aguma mu gihugu cy’imisozi cyo mu butayu bw’i Zifu. Sawuli akajya amugenza uko bukeye, ariko Imana ntiyamutanga mu maboko ye.

15. Dawidi abonye ko Sawuli yazanywe no gushaka kumwica, yigumira mu ishyamba mu butayu bw’i Zifu.

16. Bukeye Yonatani mwene Sawuli arahaguruka asanga Dawidi mu ishyamba, amukomeza ku Mana.

Umwigisha :
Yonatani yasize Palais Royal (Inzu y’umwami) ajya mu ishyamba intego ari ugukomeza Dawidi. Bisobanura gusanga umuntu mu bibazo arimo (mu ishyamba) ukamukomeza ku Mana.

Mu ishyamba ntibakaraba, ntibibrossa, uba urwana n’ibihuru, umwanda n’ibisimba. Ariko iyo ubonye ba Yonatani urakomera.

17. Aramubwira ati “Witinya kuko ukuboko kwa data Sawuli kutazagushyikira, kandi uzaba umwami wa Isirayeli. Jye ubwanjye nzaba uwa kabiri kuri wowe, kandi data Sawuli na we arabizi.” -

Yonatani aramukomeza ati :

1. Witinya
2. Ukuboko kwa Data ntikuzagushyikira
3. Uzaba Umwami
4. Nzaba uwa kabiri kuri wowe
5. Data arabizi

Kumva amagambo ya mwene so agukomeza mu gihe uri mu ishyamba ni ibyigiciro kinini. Abantu benshi bari mu ishyamba ntibafite ba Yonatani bo kubakomeza. Twegere abantu tubakomeze. Bera Yonatani mugenzi wawe. Mukomeze mubwire ibyururutsa umutima, mubwire kugira neza kwa Yesu.

Part II : Ubuhamya

Umwigisha ati : Imana yantumye kureba umuntu urwaye Cancer mu bitaro by’iwacu. Mpageze nsanga bamusezereye yatashye. Nayoboje aho atuye mbasha kugerayo. Uwo murwayi yari yarashatse umuntu wamusengera yatashye afite icyo cyifuzo. Mpageze naramwibwiye amaze kumbaza uwo ndiwe.

Nti nkorera Yesu niwe wantumye ngo nze nkurebe ati mbwira uwo Yesu. Naramumubwiye arihana ndamusengera, umurwaza nawe aca bugufi arihana na Motari wangejejeyo nawe arihana turasenga twuzura umunezero. Bwarakeye wa muntu arapfa apfa yihannye. Yarari mu ishyamba abona amagambo yo kumukomeza agenda yitunganije, Imana ishimwe.

Abantu benshi bari mu ishyamba tubegere tubakomeze mw’izina rya Yesu.



ANDIKA ICYO UTEKEREZA


IBITEKEREZO


ADEPR Tweets











ADEPR Facebook