Kamonyi : Abashumba bigishijwe ku miyoborere Kamonyi : Abashumba bigishijwe ku miyoborere

Yanditswe kuya 6-04-2018 na Emmanuel

Mu Karere ka Kamonyi hatangiwe impamyabumenyi ku bantu 63 barimo abashumba, abakuru b’amatorero, abarimu, abacungamutungo n’abandi basoje amezi atandatu biga ibigendanye n’imiyoborere mu Itorero ADEPR.

Mu nyigisho za kiyobozi bamaze igihe bahabwa, bigishijwe ko mu gihe ushatse guhisha Yesu, ushaka kumugira ibanga, wakwigisha iby’amategeko ariko mu gihe ushaka kubohoka wigisha Yesu ubwira abantu ko bagomba guhamya Yesu. Banasobanuriwe kandi ko umugisha wose w’igihugu uri muri bo kuko bubaha Imana bakanayisenga.

Umuvugizi w’Itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda ADEPR, Rev. Ephrem Karuranga, yabasabye ko agakiza kabo nk’abayobozi bamaze kubyigira, kadakwiriye kugendera kuk’abandi, ati "Umuntu wasomye atandukanye n’utarasomye, mu miyoborere no mu mitekerereze baratandukanye ibyo murabizi. Ikigoye abantu b’iki gihe ni uko bashaka kugendera mu gakiza k’abandi, Imana yageze kwa Manowa isanga umugore mu murima iramubwira iti uzabyara, ariko ufite inshingano zivuga ngo numara gutwara inda, ntuzongera kunywa ku mbuto z’imizabibu. Nyamara iwabo cyari igihembo, ariko kuko hari icyo Imana yari yashyize muri we iramwihanangiriza.

"Yamubwiye kandi ko umwana namara kugera mu nda atazongera kwihumanisha intumbi, nanavuka ntazogoshwe umusatsi na rimwe. Buriya wasanga hari abamubwiraga ngo asomeho gake ku byaturutse ku mizabibu cyangwa se ngo yogoshe umusatsi w’umwana we, ariko akabatera umugongo kugira ngo adatembanwa akabivamo. Wowe icyo Imana yashyize muri wowe ni ikihe ? Witonde cyane udatembanwa ukabivamo, ugende neza agakiza kawe katagendera kuk’abandi, ube umuyobozi mwiza ushyitse" nk’uko Rev. Ephrem Karuranga yabitangarije abasije kwiga.

Misiyoneri waturutse muri Canada, Pasiteri David Kehler wigishaga abahawe impamyabumenyi, yatangaje ko icyo yaharaniraga yakigezeho kuko ngo yabigishije ko Imana ikeneye ko baba umuryango ati "Bene Data bashiki banjye ndabasengera ngo mugire ubumenyi, ni isumbwe kuba turi hano, isomo rya mbere twigishije twaravuze ngo icya mbere ni uko Imana ishaka ko tuba umuryango tugahinduka abandi bantu bashya, twese turi abana b’Imana. Umunsi wa nyuma twari kumwe twarababajije ngo ese ni gute ukora umurimo mu bandi ? Ukorera ku mategeko n’amabwiriza ? Mwese icyo kibazo mwagisubiza kuko mwize neza."

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge, Christine Nyirandayisabye yishimiye ko abaturage be bungutse ubumenyi anavuga ko Umurenge uzajya ubifashisha muri gahunda zawo ati "Ninkenera abantu baduhugurira abaturage nzafata mwebwe mufite umwuka w’Imana. Twagize umugisha udasanzwe, turi umusemburo ariko turashyira iki abo tuyobora ? Muri iki gihe tugiye mu bihe bikomeye birebana n’amateka yacu, muzaduhe aba bagabo badusangize ubu bumwenyi kuko turacyafite akazi gakomeye ko guhindura umunyarwanda wacu wagize amateka akomeye kugira ngo tugere hahandi mu mfuruka y’umutima hahandi hadasanzwe."

Abigishijwe baturutse mu mirenge 12 igize akarere ka Kamonyi, bari bagizwe n’Abashumba b’ama Paruwasi, Abakuru b’Amatorero, abavugabutumwa, abacungamutungo n’abandi.

Andi mafoto : https://www.flickr.com/photos/98287631@N05/albums/72157694598063964



ANDIKA ICYO UTEKEREZA


IBITEKEREZO


ADEPR Tweets











ADEPR Facebook