Pasika isobanura iki ? Ikomoka he ? Pasika isobanura iki ? Ikomoka he ?

Yanditswe kuya 1er-04-2018 na Emmanuel

Igisubizo : Pasika ni ijambo rifite inkomoko mubisirayeli risobanura “kunyuraho” (Pass over), Uko kunyuraho : ni marayika wagombaga kunyura ku mazu yose muri Egiputa yica abana bose b’imfura, agasiga gusa amazu ariho ikimenyetso cy’amaraso y’umwana w’intama ku miryango, nk’uko Imana yari yabibwiye abisirayeli. Imana ikaba yarabwiye abisirayeli gukomeza kwizihiza uwo muhango uko umwaka utashye, nk’ikimenyetso cyo kwibuka uko Imana yabakuye muri Egiputa no gucungurwa kwabo, ubwo abana bose b’imfura mu Egiputa bapfaga ! Kuva 12:1-20.

Pasika y’Abisirayeli ishushanya iki ku bantu ?
Nk’uko mu Egiputa abisirayeli barokowe urupfu n’amaraso y’umwana w’intama, niko natwe abakristu twakijijwe urupfu rw’ibyaha n’amaraso ya Yesu. Kandi nk’uko marayika yarimbuye abana b’imfura mu mazu yose adafite ikimenyetso cy’amaraso y’umwana w’intama ku muryango, niko n’abantu bose badafite ikimenyetso cy’amaraso ya Yesu bazarimbuka nta kabuza.

Kandi nk’uko abisirayeli bakomeje kwizihiza pasika bibuka gucungurwa kwabo n’ukuntu Imana yabakuye mu buretwa bwa Farawo, niko natwe abakristu twizihiza pasika buri mwaka, twishimira gucungurwa kwacu ko twacunguwe n’amaraso ya Yesu Kristo, kandi ko twavuye mu bubata bw’ibyaha !

Igitangaje kiruta byose : ni uko kuzuka k’Umwami wacu Yesu Kristo, kwahuriranye neza n’umunsi mukuru wa Pasika y’abisirayeli, bituma kugeza ubu, icy’ingenzi gikomeye Pasika itwibutsa nk’abakristu : ni izuka ry’umwami wacu Yesu Kristu, akaba ari ryo pfundo n’igisobanuro cya pasika ku bakristu !

Uko Pasika ikwiye kwizihizwa
Pasika ni umunsi mukuru ukomeye umukristu wese akwiye kuzirikana, akawuha agaciro gakomeye : nk’uko abisirayeli bafataga icyumweru cyose cy’imitsima idasembuwe mbere y’umunsi wa pasika, niko natwe abakristu tugomba kwezwa, tukitunganya, imitima yacu igatunganira Imana, tukinjira muri Pasika ntabizinga by’ibyaha bitugaragaraho.

Hari abantu bumva ko Pasika ari umwanya wo kurya neza, kunywa no kwambara neza, ndetse benshi bakanasinda. Ibyo bintu bibabaza Imana cyane kuko ni ikigaragaza ko abantu batazi ibyo bakora ibyo aribyo. Ni byiza rwose ko ku munsi wa Pasika duseruka twambaye neza ndetse tukanifata neza, ariko tukazirikana ko Pasika y’ukuri Imana idushakaho ari mu mitima yacu !



ANDIKA ICYO UTEKEREZA


IBITEKEREZO


ADEPR Tweets











ADEPR Facebook