Muri ADEPR hatowe Biro Nyobozi Nshya - Amafoto Muri ADEPR hatowe Biro Nyobozi Nshya - Amafoto

Yanditswe kuya 17-03-2018 na Emmanuel

Amatora y’abayobozi bashya b’Itorero ADEPR (Biro Nyobozi) yabereye muri DOVE Hotel kuri uyu wa 17 Werurwe 2018, yitabiriwe n’abantu 63 bagize inama rusange y’Itorero ADEPR, batora mu buryo bukurikira :

Umwanya w’Umuvugizi hiyamamaje Rev. Karuranga Ephrem hamwe na Rev. Pastor Cyiza Thadee, ariko Rev. Pastor Cyiza Thadee yahaye amajwi ye Rev. Karuranga Ephrem wari usanzwe ari Umuvugizi wa ADEPR by’agateganyo mu gihe cy’amezi icyenda mu nzubacyuho isojwe.

Rev. Karuranga Ephrem yatowe ku majwi 63, niwe wenyine watowe kuri uyu mwanya.
Umwanya w’Umuvugizi Wungirije hiyamamaje Rev. Karangwa John yiyamamaje wenyine atorwa ku majwi 63.

Umunyamabanga Mukuru hatowe Pastor Gatemberezi Muzungu Paul,

Umwanya w’Umuyobozi w’Imali n’Ubukungu hatowe Mme Umuhoza Aurelie,

Umwanya w’ Umujyanama mu by’Ubuyobozi n’Imali hatowe Pastor Ntaganda Jean Paul.

Abari basanzwemo basimbuwe ni :

Umunyamabanga Mukuru wari Rev. Pastor Ruzibiza Viateur, yiyamamaje ariko aza guharira amajwi ye uwatorewe umwanya w’Umunyamabanga Mukuru ari we Pastor Gatemberezi Muzungu Paul.

Umujyanama mu by’Ubuyobozi n’Imali, Pastor Nsengiyumva Patrick, yiyamamaje ariko aza guharira amajwi ye uwatorewe umwanya w’Umujyanama mu by’Ubuyobozi
n’Imali ari we Pastor Ntaganda Jean Paul.

Aba bayobozi bazakora inshingano batorewe mu gihe cy’imyaka itanu.

Reba amafoto menshi : https://www.flickr.com/photos/98287631@N05/albums/72157694578796955



ANDIKA ICYO UTEKEREZA


IBITEKEREZO


ADEPR Tweets











ADEPR Facebook