Israel na Yerusalemu biri gusengerwa i Rubavu mu giterane cya UKIAMKA Israel na Yerusalemu biri gusengerwa i Rubavu mu giterane cya UKIAMKA

Yanditswe kuya 14-12-2017 na Emmanuel

Kuva ku munsi w’ejo kuwa Gatatu taliki ya 13 kuzageza ku mugoroba wo kuwa 16 Ukuboza 2017 mu ntara y’i Burengerazuba mu karere ka Rubavu hateraniye abanyamasengesho bakabakaba ibihumbi bitatu baturutse mu bihugu 7 byo muri Afurika yo hagati n’iby’iburasirazuba byibumbiye mu muryango witwa UKIAMKA aribyo Kenya, Uganda, Tanzaniya, Burundi, R.D.Congo, Sudani y’Amajyepfo ndetse n’u Rwanda.

Iki giterane mpuzamahanga gifite insanganyamatsiko igira iti "Nkwiiriye gukora umurimo w’uwantumye hakiri kumanywa (Yohana 9:14) kiri kubera ku rusengero rwa ADEPR Gisenyi cyahuje abanyamasengesho baturutse muri ibi bihugu aho buri gihugu cyagiye cyohereza itsinda ry’abanyamasengesho baherekejwe n’abayobozi b’amatorero ya Pentecote kimwe n’uko mu Rwanda hitabiriye amatsinda y’abanyamasengesho atandukanye, ubuyobozi bukuru bwa ADEPR, abashumba b’Indembo zose n’abayoboye Amatorero y’Uturere ndetse na bamwe mu bashumba b’ama paruwasi atandukanye mu Itorero rya ADEPR.

Mu gusengera ibyifuzo byinshi bitandukanye bikomereye ibihugu baturutsemo n’umugabane w’Afuruka muri rusange hanasengewe igihugu cya Israel n’umurwa wacyo wa Yerusaremu ahabitse amateka menshi y’abizera nk’uko byatangajwe na Kwizera Emmanuel ushinzwe Itangazamakuru muri ADEPR. (Reba Video y’uko bari gusengera Israel :

)

Mu rwunge rw’amasengesho mu ndimi zitandukanye z’aho baturutse, amarira no gutakambira Imana kw’abayumbe b’abakongomani n’abanya Tanzaniya, Israel na Yeursaremu byasengewe bizera ko Imana itabuze kumva gutaka no kuniha n’amarira baririye uyu murwa.

Mu gihe cy’isaha irenga abitabiriye bamaze basengera igihugu cya Israel na Yerusaremu bazamuye ibendera ry’iki gihugu berekeza amaboko i Yerusaremu basenga bagira bati "Mana y’Aburahamu turazi ko ibi byose biri kuba mu gihugu cya Israel biri mu masezerano yawe kandi ko Yerusaremu izongera kuba umurwa w’iki gihugu ariko turagusabye ngo urengere ubwoka bwawe bw’Abisirael ubasubize umurwa wabo mu mahoro kandi utange amahoro asesuye muri aka gace wigarurire abantu bawe ubagarukeho ubagirire neza kuko abizera bose aha hantu bahafatiraho amateka y’ubuzima bw’umwuka bubakiyeho”

Aya masengesho arakomeje n’uyu munsi kuzageza kuwa Gatandatu aho akomeje guhembura imitima y’abayitabiriye ndetse ibihubu byitabiriye biri kubyungukiramo kuko hari gufatwa umwanya wo gusengera buri guhugu muri ibi 7 byitabiriye.

Umuryango wa UKIAMKA ugizwe n’ibihugu byabyajwe ubutumwa n’abamisiyoneri bo muri Suede harimo na ADEPR.



ANDIKA ICYO UTEKEREZA


IBITEKEREZO


ADEPR Tweets











ADEPR Facebook