Abashumba ba ADEPR bahuguwe ku miyoborere Abashumba ba ADEPR bahuguwe ku miyoborere

Yanditswe kuya 23-11-2017 na Emmanuel

Umuvugizi wa ADEPR asoje umwiherero mfashabugingo ku bakozi b’Imana b’abashumba ba ADEPR wateguwe ku bufatanye bwa ADER n’umuryango wa Salt and Light, umuryango mpuzamahanga uhuza amatorero ya gikristo ikorera ku migabane ine ari yo Africa, Uburayi, Asia na America.

Reba Video :

Higishishijwe inyigisho zigendanye no gukorera hamwe nk’abakozi, inyigisho zigendanye n’ubwami bw’Imana, izigendanye no kugendana na Yesu, imiyoborere, n’izindi zigishijwe abashumba b’amatorero y’Uturere, Abayobozi b’Indembo n’Abayobozi ba Biro Nyobozi ya ADEPR mu gihe cy’iminsi itatu.

Mu gusoza umwiherero, Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Ephrem Karuranga yatanze impuguro ko abashumba bakwiye gukomeza kwegera Imana kugira ngo ukuboko kwiza kw’Imana kubane nabo ndetse no kugira neza kwayo gukomeze kubana nabo mu buzima bwabo bwa buri munsi mu miyoborere yabo y’Itorero.



ANDIKA ICYO UTEKEREZA


IBITEKEREZO


ADEPR Tweets











ADEPR Facebook