Paruwasi ya Muhondo yatwaye akayabo ka miliyoni 108 yatashywe Paruwasi ya Muhondo yatwaye akayabo ka miliyoni 108 yatashywe

Yanditswe kuya 11-10-2017 na Emmanuel

Urusengero rushya rwa Paruwasi ya Muhondo ruhagaze miliyoni 108,483,360 mu mafaranga y’u Rwanda rwatashywe ku mugaragaro n’imbaga y’abakristo baturutse mihanda.

Nyuma yo kurufungurirwa ku mugaragaro n’Umuvugizi wa ADEPR hamwe n’abafatanyabikorwa bo muri Koreya y’Epfo babateye inkunga mu kurwubaka ingana na miliyoni 25,765,660 mu mafaranga y’u Rwanda, abakristo benshi cyane bari bitabiriye iki gikorwa bagaragaje akanyamuneza babyinira Imana kubw’uko babonye aho kujya bahurira mu iteraniro ryera.

Uru rusengero rufite abakristo 2090, ruri mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Muhondo, rwatangiye kubakwa tariki ya 25/02/2014.

Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem yasabye buri wese witabiriye iyi gahunda yo gutaha iyi nzu y’Imana ko ikwiriye gukemurirwamo ibibazo byose byo mu Itorero.

Ati "Dukwiye kugira umuco wo gukemurira ibibazo byacu mu nzu y’Imana, aha ni ahantu Imana iduhaye ngo hatubere ahantu ho kwiyungiramo n’Imana no kuboneramo imbaraga z’Imana.

Aha ni ahantu ho gusengera igihugu cyane kuri buri mu kristo. Ni inzu yo kuza gushimiramo Imana kubw’ibyo Inana yagukoreye."

Abafatanyabikorwa baturutse muri Koreya y’Epfo batanze inkunga kuri uru rusengero, basoje iki gikorwa banoroza abatishoboye ihene 50 zashykirijwe abakristo 50.



ANDIKA ICYO UTEKEREZA


IBITEKEREZO


ADEPR Tweets











ADEPR Facebook