Itorero ADEPR mu bubyutse... Itorero ADEPR mu bubyutse...

Yanditswe kuya 11-09-2017 na Emmanuel

Umuvugizi Wungirije akaba n’Ushinzwe Ubuzima bw’Itorero rya Pentekote mu Rwanda ADEPR, Reverend Karangwa John yijeje Abakirisitu ayoboye ko itorero rya ADEPR rigiye kongera kugira ububyutse nk’ubwo ryahoranye mu myaka yashize.

Yashimangiye ko ibi bizaturuka mu biterane bihuza abantu benshi, mu masengesho ya mu gitondo (nibature), ndetse no mu nyigisho za nimugoroba, ubwo yari yitabiriye igiterane cyaberaga muri Paruwasi ya Gatenga hasozwa amasengesho yari amaze ibyumweru 7 bazenguruka Yeriko, ku Umudugudu wa Gatenga muri Paruwasi ya Gatenga mu Karere ka Kicukiro.

Ati : "Iki gihe turimo, tugiye kugira ububyutse nk’ubw’igihe cyo hambere. Hagiye gutangira amasengesho nk’aya mubona, niyo gahunda yo kugira ngo abantu bagire ubuzima bwo gusenga bwa mu gitondo na nimugoroba kandi bitabahagarikiye akazi kabo. Ikindi cya kabiri ni ugushyiraho ibiterane by’ibwirizabutumwa bihagurutsa ububyutse bw’abantu b’ingeri zose, n’ibiterane bigari bigomba kubera mu turere no mu Ntara , kugira ngo abantu basubirane ibihe byiza byo gusenga.”

Umuyobozi wa Paruwasi ya Gatenga Reverand Karangwa Alphonse yagarutse ku nsanganyamatsiko y’iki giterane cyamaze ibyumweru birindwi bazenguruka karindwi n’umusaruro wavuyemo.

Ati : "Twateguye amasengesho twise kuzenguruka Yeriko, ariko atari Yeriko ya yindi ya cyera yo muri Israel, ahubwo iyo tuvuze Yeriko tuba tuvuze ibibazo bituri imbere byatubuza kwinjira mu masezerano yacu neza. Aya masengesho yagize umumaro ukomeye, kuko Abakirisitu bayitabiriye ari benshi bakayahembukiramo, haba mu buryo bw’Umwuka no mu buryo bw’umubiri. Twabonye abantu bakizwa benshi, tubona abantu babatizwa n’abo twakira bagera ku 112. Abantu bari barwaye bakize indwara, hari uwatanze ubuhamya ko yakize Kanseri, undi akira parasize, abandi batanga ubuhamya ko Imana yabahaye akazi kandi byose babisengeye muri aya masengesho.”

Amasengesho yo kuzenguruka Yeriko 7 inshuro zirindwi yatangiye tariki 23 Nyakanga 2017 asozwa ku cyumweru tariki 10 Nzeri 2017.

IBYISHIMO.com



ANDIKA ICYO UTEKEREZA


IBITEKEREZO


ADEPR Tweets











ADEPR Facebook