Hahagurukiwe ikibazo cy’itandukana ry’abashakanye Hahagurukiwe ikibazo cy’itandukana ry’abashakanye

Yanditswe kuya 11-09-2017 na Emmanuel

Umuvugizi Wungirije akaba n’Ushinzwe Ubuzima bw’Itorero rya Pentekote mu Rwanda ADEPR Reverend Karangwa John yavuze ko Itorero ayoboye ryatangiye gushaka ibisubizo bya bamwe mu bakirisitu batandukana nabo bashakanye.

Yashimangiye ko ubukangurambaga bwatangiye gukorwa binyuze mu biterane bihuza abantu benshi, mu masengesho ya mu gitondo (nibature), ndetse no mu nyigisho za nimugoroba, ngo habeho gusigasira ubusugire bw’ingo zikomeje kugaragaza ibibazo birimo no gutandukana.

Ibi Reverend Karangwa John yabivuze ubwo yasozaga amasengesho yari amaze ibyumweru 7 bazenguruka Yeriko, ku Umudugudu wa Gatenga muri Paruwasi ya Gatenga mu Karere ka Kicukiro.

Ati :” Gutanga ubutumwa bwo kubaka ingo bushingiye ku ijambo ry’Imana mu biterane nk’ibi biremewe cyane, wenda muri nibature no mu nyigisho z’umugoroba. Ariko by’umwihariko turimo turategura ibitabo birimo inyigisho za Gikirisitu, birimo inyigisho z’ingo, kugira ngo nibura buri cyiciro aho kiri gihugurirwe ibyo bintu byo gutandukana kw’abashakanye, turebe ko mu Itorero ryacu bitakomeza kubaho cyangwa byanahagarara.”

Ubusanzwe amahame agenga abakristu b’Itorero rya ADEPR ntiyemera ko batandukana (Divorce), cyangwa ngo abashakanye batandukane burundu, umwe yongere gushaka, ahubwo uwatandukanye nuwo bashakanye asabwa kuba wenyine kugeza Yesu agarutse.

Reverend Karangwa John ati : "Umuntu agize iby’ububyutse bw’iterambere ariko akabura iby’Umwuka, ntabwo yaba ateye imbere n’ubundi Itorero ryahora mu ntambara. Kandi na none agize iby’Umwuka cyane ntamenye gukora nabwo yaba asigaye inyuma. Twumva rero twebwe muri iki gihe cyacu byose byagendera hamwe, twumva habaho gusenga no kwiga ijambo ry’Imana byatera imbere, abantu bakaba mu bihe byo gusenga bakagarura ibihe byiza byabo bya kera byo gusenga nkuko babihoranye.”

IBYISHIMO.com



ANDIKA ICYO UTEKEREZA


IBITEKEREZO


ADEPR Tweets











ADEPR Facebook