Amakuru y'itorero

Amakuru y'itorero (51)

Monday, Jul 08 2013

Mu mazu 13 Itorero ADEPR ry’Akarere ka Nyagatare rizubakira abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, atanu muri yo yamaze kuzura.

Umuyobozi w’Itorero ADEPR mu Karere ka Nyagatare, Rev. Past Rwigema Donatien, ashimangira ko aya mazu yose uko ari 13 azuzura bidatinze dore ko iki gikorwa bakigeze kure nk’uko abitangaza.

Ati “Atanu muri ayo mazu uko ari 13 amaze gusakarwa, andi umunani aracyarimo kubakwa”. 

Twabibutsa ko mu gihugu hose hagiye kubakwa amazu 296 ahwanye n’umubare w’ama paruwasi y’Itorero ari mu gihugu, aho buri paruwasi izubakira inzu imwe uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi.

Iki gikorwa cy’ubwitange cyatangiye gukorwa hirya no hino mu gihugu, gikorwa mu rwego rwo kubitsa mu ijuru no guhesha agaciro igihugu, kizajya gikorwa buri mwaka.

Emmanuel Kwizera

Sunday, Jul 07 2013

Kuri iki cyumweru tariki ya 7/7/2013 kuri Paroisse Bibare habereye igikorwa cy'urugendo rwakozwe na Korali La Fraternite yo mu itorero rya Remera Umudugudu w'icyongereza n'igifaransa benshi bakunda kwita Internationale, uru rugendo rukaba rwri mu rwego rwo gusura umushumba Rev.Henry Sebugorore wari umuyoboziku mudugudu wa Remera ariko nyuma akaza kwimurirwa muri Paroisse ya Bibare nyuma y'imyaka 8 ayobora Remera.

Mu ijambo ryo gufungura, Mwalimu Odette yasomye ijambo ryanditse muri Zaburi 119:126 aho rivuga ko Igihe gikwiriye cyo gukora k'Uwiteka gisohoye ku gira ngo isohoze ugukiranuk kwayo. "Ubwo Imana itimanye umwana wayo izabura ite kumuduhana n'ibindi byose?     Dushake ibyo mu ijuru ibindi byose azabitwongerera. Imana igiye gukora Imirimo igaragara ku bantu babiri , abo ni abihanganiye muri yo bakamotana nayo, abakerensa ubuntu bw'Imana nabo bazabona ingaruka z'ibyo bakoze mu gihe kidatinze, iki ni gihe cyo gukora imirimo n'ibitangaza ku bayitegereje."

Mwalimu Odette Ubwo yasomaga ijambo ry'Imana

Naho Pastor Cleophas Barore uyobora uyu mudugudu w'icyongereza n'igifaransa Luka 13: 1-5  Abavuga amakuru y'ibibi byabaye ku bandi ariko ntibabanze kwirebaho kandi nabo hari urubanza rubariho cyangwa se rubategereje. Ni iki gishobora kukubaho? Ese aho ntushobora gutungurwa ? Umubwiriza 10:8-11 Kuko iteka ry'umurimo mubi rituzura vuba kubera ko imitima y'abantu itagendera mu kuri. Gusa ntibivuze ko iyo mirimo aba ari myiza.

Muri iki gihe hari benshi Imana yakumbanyije kubw'ibyo bayikoreye bigayitse, bakaba bari mu makuba. Ese wowe utekereza ko uri umuntu ukomeye ku buryo wananira Imana ? Ese ubona ibyabaye ku bandi batakubaho?

Ese utekereza ku byabaye ku gihugu? Ese utekereza ko ibyabaye ku itorero? Ese utekereza ku byabaye mu Bibare cyangwa ku itorero ubarizwho? Ese utekereza ko byabaye kuri bagenzi bawe bari mu mwijima  bakaba barananiwe kuza mu murimo ? Zaburi 78:34

Ubwo Pastor Barore Cleophas yigishaga ijambo ry'Imana

Benshi barishushanya muri iki gihe. Bakora ibyaha bikabije ariko bakaza mu murimo. Hari abanyamasengesho bahangayikishwa no kugira uburakari buva mu ifuhe ariko bagasaba Imana guhora abantabyaha baba mu itorero. Babigerageza babasengera amasengesho yo kubicisha, nyamara kandi bakibagirwa ko iteka ry'umurimo mubi rituzura vuba. Aha akaba yaravugaga ko ntawe urwanirira Imana , ahubwo ko ireba abakora ibibi kugira ngpo igihe gikwiriye imanukire kubahanira ibyo bakoze, Igihe kijya kigera Imana ikaza. Gusa Imana ntinezezwa no guhana, kwica cyangwa se guhirika nk'uko twe tubitekereza, Imana inezezwa no kugaruka kw'abantu bayo.  Abantu bakwiriye kwiga kubaririza impamvu Imana iba yateje ibihano maze bwacya bakagaruka bashaka Imana.

Benshi bihannye kubw'ijambo ry'Imana. Abandi bihanangiririjwe ku kibazo cy'uko badakiranuka ku gutanga kimwe mu icumi. Birashoboka ko benshi bafite inzitwazo z'uko badashobora kugitanga ku mpamvu zabo bwite ariko Imana irasaba ko abafite iyi myumvire bayihindura kuko ari icyayo. Aha hatanzwe ubuhamya bw'ukuntu abakristo bo mu itorero rya Remera baherutse kwihanangiririzwa kuri iki kibazo cyo kudatanga kimwe mu icumi ariko kuri ubu bakaba basigaye bagikiranukaho.

 

Mu ijambo ryo gushimira Rev.Pastor Sebugorere, Past Barore Cleophas yavuze ko uyu mushumba yakoze iyo bwabaga agateza imbere itorero rya Remera kuko yakundaga umurimo cyane. By'umuhariko ngo akaba yarafashije cyane uyu mudugudu wa Internationale nubwo hari intambara ndetse n'ibicantege bikomeye. Byari byoroshye ko umudugudu uhagarara ariko umushumba abatera akanyabugabo kuko abakozi bari bake ariko abafasha kugira ngo babashe kubaho mu murimo, ibi bikaba byemezwa n'uburyo bafite abadiyakoni bagera kuri 12, abakristo 40 ndetse n'abaririmbyi 30. Yavuze ko Imana ibana nabo kandi ikabavugisha. Barashima Imana cyane kubw'umurimo wateye imbere cyane dore ko batangiye ari abantu 5 gusa. 

Naho Rev.Pastor Sebugorere Henry ubwo yagezaga ijambo ku bari aho, akaba yatangaje ko yibukira byinshi kuri uyu mudugudu wa International mu gihe byari bikomeye aho abantu batiyumvishaga impamvu zo gufungura iteraniro ritari mu rurimi rw'ikinyarwanda. Ibi ngo byatumye bashyiramo imbaraga nyinshi mu rwego rwo kuyakundisha abantu kubera ko bateganyaga ko bazabwiriza cyangwa se bagasengana n'abantu b'abanyamahanga batavuga ururimi rwacu kavukire rw'ikinyarwanda.

 

Dore Amwe mu mafoto :

Korali Siloam iririmba

Korali La Fraternite iririmba

Umwe mu bacuranzi ba Korali La Fraternite

 

 

Korali Itabaza ubwo yaririmbaga

Rev.Past. Sebugorero Henry ubwo yakiraga abashyitsi

Past.John Uyubora umudugudu wa Bibare ubwo yayoboraga gahunda

Korali Gloria 

Abakristo ubwo bari bakurikiranye ijambo ry'Imana

 

Abakuru b'itorero

Abarimu bo mu mudugudu wa Internationale

Ubwo Rev.Past.Sebugorore Henri yashyikirizwaga impano

Sunday, Jul 07 2013

Ibi ni ibyavugiwe  mu giterane  cyabereye   Kuri ADEPR Gatenga  cyari kigamije  gushima Imana cyamaze  iminsi 2, iki giterane kikaba cyarateguwe n’urubyiruko rwa CEP - IPRC (Communaute des Etudiants Pentecotistes ) ikaba ari imwe muma CEP agize ihuriro ONAP ry'abanyeshuli bo mu itorero ry'abapantekote biga cyangwa se bize muri za Kaminuza n'amashuli makuru.

Ni igiterane kitabiriwe n’abantu basaga 400 cyari gifite intego 4 (Enye ) arizo :

Kwicisha bugufi, kwihangana ,no gushaka ubwiza bw’Imana. Izi ngingo tukaba tuzisanga mu gitabo cya 2 cy’ibyo ku ngoma 7:13-17. Nkuko bivugwa na Rev.Pastor  RUYENZI Erneste Umushumba mukuru  w’itorero ry' Akarere ka Kicukiro, ari nawe wafunguye igiterane ku mugaragaro, yasabye abakirisitu kwicisha bugufi , bagashaka ubwiza bw’Imana. Mu masengesho yaranze iki giterane hibanzwe mu gusengera igihugu aho  avuga ko nta gihugu Imana yaremye ahubwo yaremye isi  ibihugu bivuka ku bw’indimi zari zimaze kubaho nibwo Imana yatangiye guha abantu ibihugu ari nabwo busobanuro bw’igihugu (aho Imana yahaye abantu.)

Umuvugizi w'itorero ADEPR Rev.Pastor Sibomana Jean ubwo yasuhuzaga abakristo kuri Stade ya ETo Kicukiro

Iki giterane kandi kitabiriwe n’amakorali atandukanye yo mu Rwanda   harimo na korari Hermon yo mu ntara y’iburengerazuba yari iherekejwe na bwana MUNYAKAZI  Alphonse.  Iki giterane kikaba cyaraje gukomereza muri IPRC Kicukiro akaba ari naho iyo CEP ibarizwa.

 

Ubwo igiterane cyaberaga kuri ADEPR Paroisse ya Gikondo

Buri wese ni ahagarare mu cyuho twature ibyaha byacu igihugu cyacu kirababarirwa.

Ibi ni ibyagarutsweho ku munsi wa kabiri w’igiterane cyo gushima Imana  no gusengera igihugu cyakomereje kuri stade ya IPRC Kicukiro, mu ijambo ryari ryateguriwe abitabiriye icyo giterane ,ubwo umwigisha w’ijambo ry’Imana Ev. Michel ZIGIRINSHUTI  ubwo yabwiraga abari aho ko mu Rwanda hatangiye kujya haza ibyorezo n’ibiza  nk’ibiba mu mahanga ko tudashikamye ngo tubisengere byatugiraho ingaruka zikomeye  maze satani akabyina intsinzi. Yakomeje avuga ko hari ibiza byagiye byigaragaza mu gihugu cyacu birimo nk'umusozi wo mu karere ka Musanze wigeze kwika ndetse n'ibindi, asaba ko abakristo bakwiriye gusengera igihugu kugira ngo Imana ikirinde amakuba yose yakigeraho.

 Asoza ashimira abitabiriye iki giterane by'umwihariko abanyeshuli ba  CEP  (Communaute des Etudiants Pentecotistes)  IPRC-KCT  (kicukiro college of technology) ku bw'iki gikorwa gishimishije.


Iki giterane cyitabiriwe n'abayobozi bakuru bo mu itorero rya ADEPR, kikaba cyarasojwe n'ijambo ry'umuvugizi waryo Rev.Past.Sibomana Jean akaba yarashimiye aba banyeshuli kubw'iki gikorwa.

Sunday, Jul 07 2013
Ntibyari bisanzwe kuri icyi cyumweru kuwa 16/06/2013 ubwo isange yageraga ku rusengero rwa ADEPR Muhima ,uyu ukaba ari umwe mu midugudu igize paruwasi ya Nyarugenge ariko uruta paruwasi nyinshi zo mu yandi matorero usanga muri uyu mujyi wa Kigali, nk’uko twabyiboneye,haba ku bwinshi bw’abantu ndetse no mu bikorwa,kuko urusengero bagiye kuzuza kandi hashize amezi abiri gusa barutangiye,rutanga ikizere cy’uko iri Torero rifite icyerekezo n’imiyoborere iri ku rwego rwo hejuru ku buryo abandi bayobozi bamwe mu matorero tuzi atagira insengero ziyahesheje ishema ngo zinaheshe Imana icyubahiro bajya kuhafatira isomo.

Nk’uko twabitangarijwe n’abantu batandukanye twavuganye,yaba Bwana Twayigize Jean Claude,ushinzwe iterambere kuri uyu mudugudu,yaba Pastori Kanamugire Theogene ukurikirana iby’iyi nyubako ndetse na pastori Karangwa Alphonse uyobora uyu mudugudu wa Muhima, ngo ishami rishinzwe iterambere ryateguye igiterane cy[iminsi ine,icyi kikaba cyari gifite intego igira iti ::”Nimuze twubake”,aho cyagombaga guhembura imitima ariko kikanabafasha gukusanya amafaranga yo kubaka urusengero ruhuje n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali.

Aha bavugaga ku nyubako y’urusengero rumaze kujyaho miliyoni zisaga 45 ariko rukaba rugomba kuzura rutwaye akayabo ka miliyoni zisaga 120 z’amafaranga y’u Rwanda ariko kubera ubwitange n’ishyaka abakirisitu bafite aba bayobozi bakaba bahamya ko aya mafaranga azaboneka,ndetse tubabajije aho bashingira icyizere cyabo,batubwiye ko nyiri amaso yerekwa bimwe ibindi nawe akirebera,bati :Niba hari umukirisitu umwe ubu wamaze gutanga miliyoni 21,ukaba ureba abantu ukuntu bitabiriye igiterane,dore ko bari bakubise bakabura aho bicara,ndetse abenshi bakaba barimo bakurikiranira imirimo y’igiterane hanze,,,Wabura kwizera ute ko n’amafaranga asigaye azaboneka mu gihe abakirisitu ba Muhima nabo bivugira ko igihe ari iki ngo biyubakire urusengero rutazajya rusohora amajwi hanze mu rwego rwo kwirinda kugira uwo babangamira
.
Naho Reverend Pastori Twagirayesu Dennis Umushumba wa paruwasi ya Nyarugenge nawe wari muri iki giterane,yahamije ko iyi ariyo ntumbero y’iyi paruwasi,kwiyubakira insengero,ngo dore ko kuri paruwasi nabo barimo bubaka,ndetse ahamya ko nta mpungenge bizagerwaho,ngo kuko bikorwa n’abantu kandi ngo barahari.Twifuje kumenya niba nta bakirisitu babaye bahunze ngo urusengero rwuzure,bambwira ko nta n’umwe wagiye ngo kuko icyi gikorwa bacyiyumvagamo kandi ngo ahubwo hari abantu basaga 80 bungukiye muri icyi giterane,ku buryo bahamya ko intego bari bihaye yagezweho,ndetse nk’uko tubikesha Pastori Karangwa Alphonse muri iki giterane hakaba harabonetse amafaranga akabakaba akayabo ka miliyoni 20,ikintu cyabashimishije ariko ngo n’ubundi igikorwa kikaba gikomeje.

 

Sunday, Jul 07 2013

Mu giterane bamazemo iminsi cyaberaga ku rusengero rwa ADEPR Kamashashi i Kanombe, intego yacyo yagira iti « Agura ikibanza cy’ ihema ryawe Yesaya: 53 Kikaba cyari kigamije kwaguka mu buryo bw’umwuka no mu bikorwa bindi. »

Pastor Kamanzi Callixite umushumba w’ Itorero rya  ADEPR Kamashashi yatangarije isange.com ko itorero ryabo rifite intumbero yo kurushaho kwegera Imana ari nako barangwa n’ibikorwa by’iterambere.Ibi bakaba bagiye kubigeraho aho bafite icyerekezo cyo kubaka inyubako z’urusengero zihagaze Amafranga y’u Rwanda Miliyoni 40.

Igishushanyombonera

Tumubajije igihe yumva bizagerwaho, Pastor Kamanzi yadusubije ko bizafata nk’umwaka umwe n’igice kugirango izo nyubako zihe zuzuye. N’ubwo ayo mafranga asa nk’aho ari menshi, Pastor Kamanzi avuga ko azatangwa binyuze mu kwitanga kw’abakristo kandi hamwe n’Imana ngo nta kidashoboka.

 

Iki giterane cy’iminsi itatu, bari bagitumiyemo Chorali Jehovahjireh ituruka muri ULK ikaba ubusanzwe igizwe n’abanyeshuri baturuka mu itorero rya ADEPR biga muri iyo Kaminuza(CEP ULK Kigali Campus).

 

Korali Jehovajireh ya CEP/ULK Soir

Tumubajije impamvu bahisemo gutumira iyo Korali mu gihe ADEPR ifite izindi korali zikomeye kandi zikunzwe, Pastor Kamanzi avuga ko Jehovahjireh bayikundiye indirimbo zayo zubaka benshi,ndetse no kuba igizwe n’abajyambere(urubyiruko rwitangiye gukorera  Imana).

 

Choral Sinai izwi mu ndirimbo Akamanyu k’umutsima isengera aho ADEPR Kamashahsi niyo yari yakiriye bagenzi bayo bo muri  Jehovahjireh. Icyo giterane cyaranzwe n’umunezero udasanzwe,ubusabane n’Imana, ibihimbano by’umwuka n’ibindi. Igiterane nk’iki Pasor Kamanzi avuga ko kiba rimwe mu mwaka,gusa ngo no mu mezi ari imbere bazongera bakore ibindi biterane bizaba bigamije kubaka inzu y’Imana.

 

Sunday, Jul 07 2013

Ubwo Korali Umugisha yerekanaga  ku mugaragaro Album  y’amajwi  yitwa Dufite Imana, abakunzi bayo bari bitabiriye icyo gikorwa kugeza ubwo urusengero rwabereyemo icyo gitaramo rwuzuye abandi bakabura aho bicara bagahitamo guhagarara hanze.Ibi bikaba byarenze Korali Umugisha kuko birenze ibyo bo bari bateguye nk’uko Rene Ndayisenga yabitangarije Isange.com “Twe byaraturenze

 

Iki gitaramo cyabaye kuri iki cyumweru taliki ya 9/06/2013 kibera ku rusengero rwa ADEPR Rugando  ari naho iyo Korali isengera.Umuhanzi Patient Bizimana akaba yari yatumiwe kubana nabo bitewe n’uburyo bamwiyumvamo cyane.

Tubajije umuyobozi wa Korali Umugisha icyo bagendeyeho kugira ngo batumire Patient Bizimana binazwi ko adasengera muri ADEPR kandi hari abahanzi benshi baturuka muri iryo torero ndetse nabo  bakunzwe, kugeza n’ubwo hari abahanzi batangiye kujya bahindura amadini  bakajya muri ADEPR akenshi bagambiriye kwigwizaho inshuti ndetse no kuba nabo bajya batumirwa mu bitaramo bitandukanye, Bwana Ndayisenga Rene Umuyobozi wa Korali Umugisha dore uko yadusubije: “Murakoze kubw’icyo kibazo, twe twahisemo Patient kuko ariwe twiyumvisemo cyane,kandi ni inshuti yacu ya hafi .  N’ubwo adasengera muri ADEPR twabivuganyeho twemeranya ko ariwe tugomba gutumira kuko twumvaga byatubera byiza cyane tubanye nawe,icyongeyeho kandi indiririmbo ze nizo dukoresha mu rusengero, n’itorero  nta kibazo ryabibonyemo, twese turamukunda cyane

Abantu bari buzuye urusengero.

Kuva aho bashyiriye hanze iyi Album ya kabiri bise Dufite Imana, tutanirengagije iya mbere bise Haracyari ibyiringiro, Korali umugisha igiye kwibanda mu bijyanye no gukora amashusho, kuburyo bitazarenza uyu mwaka amashusho atarakorwa, bizeye ko Imana izabibafashamo.Zimwe mu ndirimbo ziri kuri iyi Album Dufite Imana harimo : Uburuhukiro, Kwizera, Dufit’Imana, Muze munywe, Hozana, Isezerano, Imigisha n’izindi.

DORE UDUSHYA TWARANZE IKI GITARAMO

1.Patient Bizimana niwe muhanzi rukumbi watumiwe muri icyo gitaramo kandi atanasengera muri ADEPR,aririmba indirimbo enye zose,yahavuye asa nk’uwasaraye.

2.N’ubwo habonetse amafranga asaga Miliyoni n’igice, umuntu wa mbere wahagurutse ngo agure Album  y’icyubahiro iba itatse neza, yitanze ibihumbi birindwi( 7.000FRW) abari aho bose bubika hasi imitwe.

3.Kwitanga gutyo,mu buryo busa nk’aho butanoze ,benshi batungaga agatoki   Neema na Steven Sugira bayoboraga icyo gikorwa (Sugira na Neema baravugaga ngo umuntu atange ayo afite yose kandi ubwo ni kuri Album y’icyubahiro),bamwe bati Ntitwarenganya uwitanze birindwi ahubwo ni Neema na Sugira babiteye kuko bagombaga kubanza kureba abitanga agatubutse.

4.Album yaguzwe amafranga menshi yaguzwe Ibihumbi 200.000FRW hakaba hari n’umwe mu baririmbyi ba Korali umugisha wayitanze kubwo gukunda iyo Korali.

5.Ubuyobozi bw’Itorero iyo Korali isengeramo, bwitanze angana n’Ibihumbi 50.000FRW gusa.

6.Icyigisho Sugira Steven yatambukije muri icyo gitaramo  n’ubwo cyubatse bamwe, ntaho cyari gihuriye no kwitanga ahubwo cyari  ku bijyanye n’ishavu n’agahinda by’umuntu wanzwe n’abantu kandi uwo muntu afite ibikorwa byiza,bikaba byari bihabanye n'igikorwa nyirizina cy'uwo munsi.(Hakaba hari abavuga ko yarimo avuga ibyamubayeho mu minsi ishize kubijyanye n'akazi yakoraga muri ADEPR kur'ubu wagasezeyeho).

7.Patient Bizimana amaze kuririmba indirimbo ye ya kane, yaheshejwe umugisha n’umwe mu bayobozi b’itorero, asengerwa apfukamye hasi.

Dore uko Sugira yavuze ubwo yigishaga:

  • Abantu barakugabira ejo bakakunyaga
  • Abahiriwe si abantu bize amashuri ahubwo ni abafite inzira zijya I Siyoni mu mitima
  • Hezekiya yahanuriwe gupfa, yibutsa Imana imirimo ye yongererwa iminsi yo kubaho
  • Intebe zabo zizagwa iyawe ikicaye,abatakwishimiye n'abakurwanya
  • Asoza yaririmbye indirimbo yo mu gatabo irimo amagambo avuga ngo »Imibabaro yanjye yose niko ayizi,ahindura iyo mibabaro ngo anezeze, Imana ishimwe kuko yumva amasengesho,… »

Ku muntu wifuza kuba yagura iyo Album Dufite Imana ya Korali Umugisha , akaba yabasha kuyigura ku mafranga ibihumbi 3.000F gusa, akaba yayisanga kurusengero rwa ADEPR  mu Rugando, ku Isomero ryo ku Inkurunziza, irya ADEPR Gakinjiro,cyangwase agahamagara izi nimero 0788565590, 0788417855. Ushobora kandi kubandikira kuri iyi Email  This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it.

 

 

Sunday, Jul 07 2013

Ni kuri icyi cyumweru tariki ya 27.06.2013 chorale Asmos ibarizwa muri paroise ya Nyakabanda ,umudugu wa  nyakabanda yateguye igiterane cyaberereye muri Hoteli Umubano ubwo yarimo ishyira ku mugaragaro umuzingo(album) wayo wa mbere w'amashusho.

Nkuko cyari igiterane cyo kumurika umuzingo wa mbere ntabwo yari yonyine kuko yari yifatinyije nabandi bahanzi ku giti  cyabo baba abo muri ADEPR nandi matorero ndetse iki kikaba ari ikintu cyiza kuko ntago byari bisanzwe ko Chorale yo muri ADEPR yifatanya n'abandi bahanzi batari abo muri iryo torero ndetse bakaba banaririmbye,muri abo bahanzi hakaba harimo nka Bigizi Gentil uzwi mu ndirimbo Kipenzi,  Patient Bizimana , Liliane Kabaganza na Zaninka umenyerewe kwizina rya Mama Zulu ndetse nabo muri iryo torero aribo Simon Kabera na Mugabo umenyerewe kundirimbo yitwa ibyo twigiye ku birenge.

Iki gitaramo kikaba cyatangiye ahagana mu masaha ya saa kumi z'umugoroba 16h00' .

 

Korali Asmos ya ADEPR NYakabanda mu kanyamuneza kenshi yasusurukije abari aho.

Mu bari bitabiriye hakaba harimo ushinzwe ubuzima bwiza muri ADEPR hakaba hari ubutumwa yatambukije kubari aho bukubiyemo ibyo ADEPR irimo gushyiramo imbaraga harimo nko gushyira imbaraga mu ivugabutumwa,ubukungu,n'imibereho myiza ndetse no kubanisha itorero ndetse nandi matorero,yasoje asaba Chorale ko yakomeza igakorera Imana mu kuririmba kuko ariyo mpano yabo kandi bakaba bazabibazwa.

Mu bindi bintu byahabereye harimo gutera inkunga iyo chorale abantu benshi bakaba bitanze kuburyo bufatika. Bimwe mubindi bikorwa iyi chorale irimo gukora harimo kubakira inzu yabana banyakwigendera Murigo Phocas                   nacyo kibaba cyari igikorwa cyingenzi mu byari biteganyijwe muri uko kwitanga (fundraising). Muri iyi concert hari harimo abantu batari bacye umubare wabo nkicyigereranyo wari nka magana abiri.

Salle ya Hotel Novotel yari yakubise yuzuye no hejuru.

Iyi korali ikaba yabonye amafranga asaga gato Miliyoni icumi, bikaba biteganijwe ko iki gitaramo kizakomereza kuri ADEPR Nyakabanda aho inabarizwa, aha bakazakomeza bamurikira abandi bakunzi babo iyi album kugira ngo bayishyigikire. Nk'uko bitangazwa n'umuyobozi wayo wungirije Bwana Safari Fidele, ngo barateganya kugura imodoka izabafasha mu kujya bajya mu ivugabutumwa. Ikindi ngo kuba baratumiye abahanzi barimo Patient Bizimana ndetse na Liliane Kabaganza, basanga ngo nta kintu bitwaye kuko ngo ubutumwa bwiza budakwiriye kugira umupaka, aha ngo bakaba bifuza impinduka muri ADEPR.

 

Umuvugizi wungirije Rev.Pastor Tom Rwagasana ubwo yagezaga ijambo ku bari bitabiriye ibi birori

 

Monday, Jun 10 2013

 Mu rugendo rwo gusura itorero rya Gicumbi, abakirisito bongeye kugaragaza  kubaha abayobozi nk'uko Bibiliya ivuga. Urugendo rwari ruteguye kuburyo buhebuje. Ibendera ya Yesu yazamuwe muri ako karere kandi uru ruzinduko rwanejeje cyane abanyetorero ndetse n'inshuti z'itorero. Ikigaragara ni uko itorero ribanye neza n'abayobozi b'inzego za Leta kuko  Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe Imali n'ubukungu yari yitabiriye ibyo birori ndetse n'ubuyobozi wa Polisi.

Abayobozi bakomeje gusura amatorero y'uturere babakangurira guharanira ubumwe bw'abanyetorero, kubereka icyerekezo cy'itorero gishingiye ku nkingi ennye arizo Ivugabutumwa, Ubukungu n'iterammbere, Kubanisha itorero n'andi matorero ndetse n'imikoranire myiza n'ubuyobozi bwa Leta. Ibi bizagerwaho itorero rikangukiye gusenga no gukora nk'uko intego ya buri mukirisito wese ikwiriye kumera.

 

 

 

Sunday, May 12 2013

Kuri iki cyumweru tariki ya 12/5/2013 kuri Paroisse ya Bibare nibwo habayeho igikorwa cyo gusezera kuri Rev.Past.Sebugorore Henry wari umaze igihe kigera ku myaka 8 yose ayobora Paroisse ya Remera inabaribazwaho Korali Amhoro yaje muri iyi Paroisse ya Bibare ije kumusezeraho. Iyi korali yaje iherekejwe n'umukuru w'umudugudu wa Remera, Abarimu batandukanye, abayobozi mu byiciro bitandukanye, abakristo ndetse n'abandi bantu batandukanye.

Mu mpuzankano y'umuhondo ndetse n'umukara, Korali Amahoro yaririmbye indirimbo zinogeye ugutwi, isusurutsa abanyabibare binyuze mu buryo mbonankubone bwa Live Music. Nk'uko byarangajwe na Rev.Past.Sebugorore Henry, ngo muri Paroisse ya Remera yahaboneye byinshi byiza ariko ngo ntazibagirwa umunsi mubi yahuye nawo ubwo yazaga gutakaza abakristo 3 bo mu rugo rumwe. Yakomeje ashimira abanya Remera urukundo bagiye bamwereka kugira ngo arangure neza inshingano ze. 

Naho umukuru w'umudugudu wa Remera, yatangarije abanya Bibare ko bababonye umuyobozi uzi ubwenge kandi uzi gukora cyane kuko afite iterambere muri we anamushyikiriza impano ikubiyemo ubutumwa bwatanzwe na buri muntu uri mu buyobozi bw'umudugudu wa Remera aho bamwandikiye amagambo atandukanye yagiye abigisha akabakomeza. Iyi Korali kandi yatangaje ko uyu mushumba yayibaye hafi akayiha impanuro zitandukanye kugira ngo ibashe gukora umurimo w'Imana. Yamushyikirije impano zitandukanye ziganjemo ibikoresho by'isuku bikoreshwa muri Biro n'ibindi.

Naho umwigisha w'Ijambo ry'Imana Madamu Edisa wari waturutse mu karere ka Nyabihu, akaba yasomye ijambo ry'Imana ryanditse muri Nahumu 1:3, aho yigishije abari aho ko inzira z'Imana zica mu nzira ikomeye y'ishuheli n'umugaru. Yatanze urugero rwa Naomi wabayeho mub ihe bikomeye ubwo yahumbaga ingano mu mirima y'abamufataga nk'umwanzi wabo ariko nyuma y'igihe gito akaza gutabarwa na Boaz waje kumubera umucunguzi, ndetse akaba akomoka mu rubyaro rwa Dawidi igisekuruza cy'umucunguzi Yesu.

Mu gitaramo cyabaye ku mugoroba, iyi korali yagaragaje ubuhanga bukomeye ubwo yaririmbaga indirimbo zitandukanye zikubiyemo ubutumwa bubwiriza kandi bwigisha ijambo ry'Imana abari aho. 

 

Iki gitaramo cyatangiye ku isaha ya saa 14h30 gisozwa ku isaha ya saa 18h00 kitabiriwe n'imbaga y'abakristo basaga 1,500 baturutse hirya no hino. 

 

Reba amafoto :

Tuesday, Apr 09 2013

Nk’uko twabitangarijwe n’umuvugizi waryo Rev.Past.SIBOMANA Jean, ngo inzego z’amaparuwasi zose zahawe ubutumwa bugendanye no gushishikariza abakristo ku bigendanye no kwitabira gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda byose bakabikora bafatanije n’ubuyobozi bw’imirenge cyangwa se  utugari babarizwamo.

Yakomeje adutangariza ko hari itsinda ry’abashyitsi baturutse mu gihugu cya Canada baje kwifatanya n’itorero muri iki gihe cy’icyunamo aho bazatanga amahugurwa ku bigendanye no kugira umuryango ufite ubuzima b ushyitse kandi byose bigakorwa ku bufatanye na Ministeri y’Uburinganire n’umuryango.

Ku bigendanye n’ibikorwa biteganijwe, ngo itorero rizifatanya n’abanyeshuli  bo mu kigo cya ETO Kicukiro aho bazegera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda . Ikindi kandi ngo amaparuwasi yose ya ADEPR angana na 296, buri paruwasi  izubaka inzu imwe igenewe kuremera abarokotse Jenoside.

Ku kibazo cya Pastor Uwinkindi Jean wabarizwaga mu itorero ADEPR wijanditse mu bwicanyi, bikaba byibazwa niba itorero ridatewe ipfunwe n’ibyo uyu mugabo yakoze, Past.SIBOMANA asubiza ko icyaha ari gatozi kandi ko uwagikoze akwiriye kubiryozwa ku giti cye. Gusa yongeyeho ko ipfunwe ryo ritabura kuko nta muryango utagira ikigoryi, itorero ntiryigeze rimutuma  gukora ibyo yakoze. Ibi rero ngo bizaha isomo n’abandi bose ku buryo ntawe uzongera gukora amarorerwa nk’ayo Uwinkindi yakoze kuko ubutabera buhari. Ku kibazo cy’umubare w’abayoboke b’itorero baba babarahitanywe cyangwa se barijanditse muri Jenoside ndetse n’umubare w’insengero zaba zaraguyemo abantu, yasubije ko bataratangira kubikoraho ubushakashatsi ariko ngo insegerro harimo urwa SAKE.

Abajijwe ku mitekerereze y’abakristo bamwe na bamwe bumva ko uwahuye n’ihungabana yaba yafashwe n’amadayimoni n’icyo bateganya gukora kugira ngo iyi myumvire ihinduke, asubiza ko batangiye kwigisha abakristo mu buryo busobanutse ku buryo buri muntu azaba afite inshingano zo gufasha uhuye n’ihungabana.

Ku kibazo cy’uko hari amagambo atagikoreshwa mu gihe cyo kwibuka hakaba hari abashumba bashobora kuyakoresha imbere y’imbaga y’abantu, asubiza ko abashumba ari banyarwanda, bityo ngo bakaba bafite inshingano zo kwitabira ibiganiro bitangwa ku nzego z’imirenge, utugari n’imidugudu kugira ngo bamenye ayo magambo yahindutse, gusa ngo itorero nta gahunda yihariye ryashyizeho igendanye no kubigisha ayo magambo.

Page 3 of 4

Aho wadusanga

Subscribe to our newsletter