UMUBANO MWIZA ADEPR IFITANYE KOREA YEPFO



Thursday 23 April 2020, by admin








Umubano wa ADEPR n’Amatorero yo muri Koreya yepfo Ukomeje Kwaguka
Amatorero yo muri Koreya yepfo kuva muri 2010 yohereje misiyoneri Past KIM oh Young gufatanya n’Itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda ADEPR mu bikorwa byo kwagura ubwami bw’Imana mu Rwanda.

Ayo matorero yo muri Koreya abinyujije muri Misiyoneri KIM afatanya na ADEPR mu nkingi zayo z’ivugabutumwa n’imibereho myiza, Cyane cyane mu gikorwa cyo gutanga Bibiliya, gutera inkunga iyubakwa ry’insengero,ndetse no gufasha abatishoboye binyuze mu gutanga amatungo magufi, n’ibikoresho by’isuku
Kuri Uyu wa 02 Nyakanga 2019 nibwo Itsinda ry’abakozi b’Imana baturutse muri Koreya yepfo bashyikirije ku mugaragaro Urusengero nyakubahwa umuvugizi wa ADEPR Rev Karuranga Euphrem rukaba rwarubakiwe Umudugudu w’Ituze, Paroisse Kabarondo mu Itorero ry’akarere rya Kayonza,Kuri Uwo mudugudu kandi banakozeyo igikorwa cyiza cy’urukundo aho baremeye umukristo waho utishoboye bakamuha Ihene,n’ibyokurya byo kubafasha.

Muri ibyo birori byo gutaha ku mugaragaro urusengero rwatewe inkunga naba bakozi b’Imana baturutse muri Koreya byari byitabiriwe n’abandi bashumba batandukanye harimo n’umuvugizi wungirije, umushumba w’ururembo,umushumba w’ururembo wungirije, umushumba w’Itorero ry’akarere, n’abandi bashumba batandukanye bakorera mu Itorero ry’akarere rya Kayonza.
Iri Torero ryo mu Karere ka Kayonza kandi ryatewe inkunga n’aba bashyitsi mu kubaka Umudugudu wa Rugwagwa nawo urusengero rwawo rukaba rwaratashye ku mugaragaro kuwa 05 Nyakanga 2019.

Umuvugizi wa ADEPR Rev Karuranga Euphrem yashimye cyane ibikorwa by’ivugabutumwa n’imibereho myiza aba ba Missiyoneri bo muri Koreya yepfo bakora, abizeza ko Insengero bubakiye Itorero zizaba umusemburo w’ububyutse muri ako gace, yabashimiye kandi n’ibikorwa byiza Missionaire KIM bohereje muri ADEPR akomeje gukora byo gutanga Bibiliya n’amatungo magufi.
Iri tsinda kandi ryakoze ivugabutumwa muri Paroisse Kacyiru aho batanzeyo Bibiliya 100 ndetse banakora ivugabutumwa kuri Radio ya ADEPR “Life Radio”





Any message or comments?

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.